Umugore wicajwe hagati y’abantu babyibushye mu ndege yahawe impozamarira

Dr Sydney Watson wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yanditse kuri Twitter akaga yahuye nako ubwo yicazwaga hagati y’abantu babiri bafite umubyibuho urenze urugero mu rugendo rw’amasaha atatu mu ndege ya American Airlines, maze ahabwa itike y’ubuntu y’Amadolari 150 y’impozamarira.

Mu butumwa bwe, yavuze ko urwo rugendo rwamubereye rubi cyane kubera kubura ubuhumekero, bitewe n’umubyibuho ukabije w’abantu babiri bari bamukikije.

Yanditse ati: “Ibi ntabwo byemewe rwose habe na mba! Niba abantu babyibushye bibanezeza nababwira iki, ariko kwisanga ndi hagati yanyu ibinyita by’amaboko yanyu bindi hejuru mu gihe cy’amasaha atatu, ibi ntabwo ari ibintu, niba mukeneye umukandara w’umutekano wisumbuyeho, mumenye ko umubyibuho wanyu atari uwo kujya mu ndege.”

Avuga kuri abo bantu bikekwa ko ari abavandimwe, Dr Sydney Watson yavuze ko abantu bafite bene uwo mubyibuho bagombye kwishyura imyanya ibiri mu ndege cyangwa bakareka gutega indege.

Nyuma yo kwidoga kwe, Dr Watson yanenzwe kuba yakojeje isoni American Airlines avuga ko yagombye kongera ingano y’intebe zayo. Gusa ntibyaciriye aho, yakomeje ajya no kuri YouTube ashyiraho ubutumwa busobanura impamvu y’ibyo yanditse kuri Twitter.

Mbere yo kumusaba imbabazi, American Airlines yari yamubwiye ko abakiriya bayo baba bafite umubyimba n’ingano bitandukanye, hanyuma bamusaba imbabazi kuba atisanzuye mu rugendo rwe, ubundi bamwemerera kumuha itike y’ubuntu y’amadolari 150 nk’ikimenyetso cy’ubushake bwiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka