Umugore wa Joseph Kabila yasabye Abanyekongo kwiyiriza ubusa kuri uyu wa Gatandatu

Olive Lembe Kabila, umugore wa Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, arahamagarira abakristu bose n’abana b’Imana muri RDC kwiyiriza ubusa no gusenga kuri uyu wa Gatandatu.

Olive Lembe Kabila
Olive Lembe Kabila

Iyi gahunda igamije kwinginga Imana kugira ngo igirire impuhwe Abajenerali bo mu Ntara ya Katanga avuga ko bafashwe bagafungwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Olive Lembe Kabila yemeza ko abo bajenerali ari abana b’Imana b’ukuri, bavutse ubwa kabiri, kandi ko batigeze baba abagambanyi, nk’uko bamwe babivuga.

Iyi ni yo mpamvu ahamagarira Abanyekongo bose kwiyiriza ubusa kuri uyu wa Gatandatu, bakareka kurya no kunywa, ahubwo bakabasengera.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka