Umugore mugufi ku isi apima santimetero 62,8

Umuhinde witwa Jyoti Amge ufite imaya 18 yagiye mu gitabo cya “Guinness des records”, tariki 16/12/2011, kubera ko ari we muntu w’igitsina gore mu gufi ku isi ukiriho; apima santimetero 62,8.

Rob Molloy umwe mubagize akanama gashyiraho “Guinness des records” yatangaje ko kugira ngo bemeze ko Jyoti apima santimetero 62,8 bamupimye inshuro eshatu mu gihe cy’amasaha 24 ngo kubera ko uburebure buhindagurika mu munsi.

Jyoti Amge yatangaje ko yishimiye kuba agizwe umugore mugufi ku isi. Yabitangaje ari kumwe na Papa we Kisan na Maman we Ranjana. Ngo kuba Jyoti areshya n’uruhinja rufite amezi ane, ngo ni uko arwaye indwara y’amagufwa yitwa achondroplasie. Jyoti afite indoto zo kuzakina filime z’abahinde nubwo ari mugufi.

Rob Molloy yatangaje ko uwari mugufi ku isi mu bagore yari Bridgette Jordan, Umunyamerikakazi upima santimetero 69, 49.

Buri mwaka igitabo “Guinness des records” gikusanyirizwamo abantu ndetse n’ibintu byabaye ho cyangwa se biriho bidasanzwe.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka