Umuganga yafashwe amaze imyaka 20 avura nta mpamyabushobozi agira

Umuganga ufite inkomoko muri Iran amaze imyaka 20 akorera mu rwego rw’ubuzima rw’u Bwongereza (UK’s national healthcare system), akoresheje impamyabumenyi z’impimbano, akaba amaze iyo myaka yose avura abafite indwara zo mu mutwe.

Yamaze imyaka isaga 20 akora nk'umuganga kandi nta mpamyabushobozi afite
Yamaze imyaka isaga 20 akora nk’umuganga kandi nta mpamyabushobozi afite

Uwo muganga witwa Zholia Alemi yavukiye muri Iran, nyuma we n’umuryango we baza kwimukira ahitwa i Auckland muri New Zealand, mu ntangiriro y’imyaka ya za 1990. Ageze muri icyo gihugu byaramunaniye kubona impamyabushobozi zisabwa kugira ngo umuntu abe umuganga wemewe, harimo impamyabushobozi y’ubuvuzi yo ku rwego rwa Kaminuza n’iyo ku rwego rwa Kaminuza mu bijyanye n’ubuvuzi bwo kubaga (Bachelor of Medicine) na (Bachelor of Surgery).

Gusa, nubwo byari bimeze bityo, ntibyamubujije gukomeza gushaka uko yagera ku nzozi ze, kuko hagati muri uwo mwaka wa 1990, yimukiye mu Bwongereza, ahita afatirana ibyuho biri mu mategeko yaho byemerera abaganga baturuka mu bihugu bigize Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth, kwinjira mu kazi bakavura bitabaye ngombwa ko bongera gukora ibizamini by’inyongera (additional examinations).

Ubusanzwe, aho mu Bwongereza, abaganga bafite impamyabushobozi bakuye ahandi basabwa gusa gukora isuzuma ryitwa ‘PLAB’ (Professional and Linguistic Assessments Board), ariko Alemi yashoboye kwerekana ko yatsinze icyo kizamini yifashishije inyandiko mpimbano, ibyo bimuhesha ububusha bwo gukora nk’umuganga wemewe mu Bwongereza hose, muri iyi myaka 20 ishize.

Nk’uko byasobanuwe na Adrian Foster, uhagarariye serivisi z’ubushinjacyaha, “Alemi yakoresheje inyandiko mpimbano yakuye muri New Zealand zigaragaza ko ari umuganga wabyize, bimufasha kubona akazi mu Bwongereza nk’umuganga ushinzwe kuvura indwara zo mu mutwe (NHS psychiatrist), mu myaka 20 isaga gato”.

Yakomeje agira ati “Muri uko gukora nk’umuganga kandi atabyemerewe muri iyo myaka yose, agomba kuba yarakiriye abarwayi babarirwa mu magana kandi atabifitiye ubushobozi, bityo agashyira ubuzima bwabo mu kaga”.

Ibinyoma by’uwo muganga byatangiye kugaragara mu mpera za 2018, ubwo urukiko rwamuhamyaga icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano z’irage ry’umukecuru w’imyaka 84, kugira ngo ashobore kumuzungura, atware inzu ye ifite agaciro k’Amapawundi 300,000.

Icyo gihe urukiko rwamukatiye gufungwa imyaka itanu muri gereza, ariko nyuma y’aho ubushinjacyaha buza kuvumbura n’ibindi byaha by’uburiganya yakoze, bituma igihano yakatiwe cyiyongera.

Muri uyu mwaka wa 2025, nyuma y’uko ubushinjacyaha buvumbuye ko Alemi amaze imyaka isaga 20 avura atabifitiye impamyabushobozi, urukiko rwategetse ko yishyura Amapawundi asaga 400,000 cyangwa se akongererwa igihano cyo gufungwa.

Ubushinjacyaha bwatangaje ko Alemi yahembwe Amapawundi asaga Miliyoni 1,2 muri iyo myaka isaga 20 yamaze akora nk’umuganga mu Bwongereza.

Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko ibyuho byo mu mategeko y’u Bwongereza byo kudasaba abaganga bavanye impamyabushobozi mu bindi bihugu, kongera gukora ibizamini by’inyongera, byarorohereje Zholia Alemi gutangira gukora nk’umuganga kandi atabifitiye ubushobozi, bishobora kuba byarakoreshejwe n’abandi bariganya.

Ibyo byatumye urwego rushinzwe ubuvuzi mu Bwongereza rutangira igenzura ku mpamyabushobozi zo mu rwego rw’ubuvuzi zisaga 3,000 z’abaganga bize mu mahanga mu myaka ya 1990, bakora muriicyo gihugu.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka