Umugabo yiyambitse nka Musenyeri maze yitabira inama itegura gutora Papa

Umugabo witwa Ralph Napierski wo mu gihugu cy’u Butaliyani, kuri uyu wa mbere tariki 04/03/2012, yigize musenyeri wo mu bitwa Aborutodogisi bazwi ku izina rya Basile kugira ngo abashe gukurikirana inama y’abayobozi bakuru ba Kiliziya Gatulika i Vatikani itegura itorwa rya Papa.

Uyu mugabo yambaye ikanzu aturamo n’ingofero maze anigiriza ishapure mu gatuza maze yinjira mu nama nta komyi. Yabanje gusuhuza abakaridinari batandukanye bitabiriye inama nk’umwe muyobozi ba kiliziya ntihagira n’umwe usobanukirwa ibye.

Umutekamitwe Ralph Napierski (ibumoso) asuhuza Karidinali nyawe Sergio Sebiastiana (hagati) akanamukurikira mu muhezo w'abakaridinali bazatora papa. Yaje gutahurwa yageze mu nama mu bandi.
Umutekamitwe Ralph Napierski (ibumoso) asuhuza Karidinali nyawe Sergio Sebiastiana (hagati) akanamukurikira mu muhezo w’abakaridinali bazatora papa. Yaje gutahurwa yageze mu nama mu bandi.

Mu gihe gito inama itangiye, Napierski yatangiye kunenga bidasubirwaho kiliziya, abashinzwe umutekano i Vatikani baba bamuteye imboni baramusohora.

Uyu wari wigize musenyeri ntitabiriye inama y’abayobozi bakuru ba kiliziya kubera urukundo rwinshi ayifite ahubwo yashaka kumvikanisha ibyo atekereza; nk’uko urubuga Gentside.com dukesha iyi nkuru rubitangaza. Yanenze uburyo kiliziya mu Butaliyani yimuye abapadiri baregwa kwangiza abana b’abahungu.

Ralph yashyizeho urubuga atangaho ibitekerezo bye (blog) yise Corpus Dei aho avuga ko ari Umusenyeri kandi akaba intumwa nka Mutagatifu Pawulo.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka