Umugabo yatunguwe nuko kwa muganga bamubwiye ko atwite
Umugabo witwa Gösta Eloffson wo muri Suwedi yatunguwe no kumva abaganga bamubwira ko atwite nyamara ntabwo byari byo ahubwo ni ibimenyetso yagaragazaga ko afite mikorobe zigaragara ku mugore utwite.
Gösta Eloffson w’imyaka 65 y’amavuko yatangaje ibibazo bye no ku rubuga rwa Facebook agira ati “Niba umwuka wera ugikora ni gute watuma umugabo atwita’’.
Iyi nkuru yaje gusakara mu gihugu cya Suwedi, mbere y’uko uyu mugabo akorerwa ibindi bizamini ngo byerekane koko niba atwite.
Uyu mugabo yakorewe ibizamini byimbitse nyuma biza kugaragaza ko adatwite, ahubwo bigaragara ko byari ibindi bibazo byamuteye mikorobe zigaragara ku mugore utwite; nk’uko urubuga rwa 7sur7 dukesha iyi nkuru rubivuga.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|