Umugabo yatanze akayabo agura imodoka yari iye yibwe

Mu Bwongereza, umugabo yatanze akayabo k’amafaranga agura imodoka, nyuma yo kubona isa n’iye yari imaze ibyumweru bicyeya yibwe, Polisi ikavuga ko itashoboye kuyibona, ariko amaze kuyigura aza gusangamo ibimenyetso byerekana ko imodoka yaguze ari iye yari yibwe, nubwo yahinduweho ibintu bimwe na bimwe.

Ni imodoka yo mu bwoko bwa Honda Civic Type R
Ni imodoka yo mu bwoko bwa Honda Civic Type R

Uwo mugabo yakundaga cyane imodoka yo mu bwoko bwa Honda Civic Type R, ku buryo na nyuma yo kwibwa iye mu gihe yari ifitwe n’umukunzi we, hashize iminsi 10 gusa, yatangiye gushakisha ku masoko yo kuri Internet aho yagura imodoka imeze nk’iyo yari afite.

Yategereje iminsi 10 gusa, nyuma yo gutanga ikirego kuri polisi ko imodoka ye yibwe, kuko nyuma y’iyo minsi nta makuru mashya abonye ko polisi yaba yamenye irengero ryayo, yahise yibwira ko atazongera kuyibona, ahita yiyemeza gushaka indi imeze nk’iyo yahoranye, akayigura.

Nyuma yo gufata uwo mwanzuro wo gushaka kongera kugura indi Honda Civic Type R, ngo yaguye ku cyo yitaga amahirwe kubera ko yabonye imodoka ifite ibyo yifuzaga byose, mbese ihuje neza neza n’iyo yahoranye.

Nyuma yo kugenzura ko nta kibazo ku bijyanye n’ibilometero iyo modoka imaze kugenda n’ibiyaranga, byose abirebera kuri Internet yahise ajya kuyigura ayishyura Amapawundi 20,000 (ni ukuvuga 26,800 by’Amadolari) arayitahana.

Ariko nyuma yo kuyitwara ku bilometero bicyeya gusa, atangira kubona ibintu bimwe na bimwe bituma akeka ko imodoka yaguze ishobora kuba ari iye, harimo nk’imibavu (parfums) bashyira mu modoka kugira ngo irwanye impumuro mbi, isa neza neza n’iyari mu modoka ye yibwe, hanyuma mu gihe yarimo ayisukura, abonamo amasashe ya chocolats za Mars akunda cyane, ndetse akaba yarakundaga no kuzirya agasiga amasahe yazo mu modoka ye yibwe, ibiti bya Noheri by’imitako yo mu modoka.

Avuga ko yabonye byinshi kuri iyo modoka nshya yari aguze, ariko icyamwemeje burundu ko ari imodoka ye bidasubirwaho, ni uko agiye kureba GPS yasanzeho imyirondoro y’ababyeyi be n’iy’umukunzi we be ndetse n’ibiranga ho atuye, hakiyongeraho ibiranga ahantu hatandukanye basuye mu myaka yashize.

Akimara kubibona atyo, yagiye ahacururizwa imodoka z’uruganda rwa Honda hamwegereye, bahita bamuhamiriza ko nomero y’iyo modoka (numéro de série), ‘immatriculation’ ndetse na ‘kilométrage’ byose bidahura na numero zayo za mbere bivuze ko byahinduwe.

Uwo mugabo yahise ajyana ikibazo cye ku nzego z’umutekano, gusa ngo mu bimenyetso Polisi imaze gukusanya kugeza ubu, ni uko abakora mu igaraje yaguzemo iyo modoka, nabo batari bazi ko yibwe, kuko abo bajura bari baramaze guhindura byinshi mu biyiranga.

Ibitekerezo   ( 1 )

Muraho neza mukomeze mutugezeho amakuru mashya

CLEVER KAMONYI yanditse ku itariki ya: 3-06-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka