Umugabo yashyize umwana we ku isoko akoresheje facebook

Mu gihugu cya Arabie Saoudite abayobozi bidini bakurikiranye umugabo wagerageje kugurisha umwana we w’umuhungu abinyujije kuri facebook.

Nyuma yo kwirukanwa ku kazi yakoraga, umugabo witwa Saud bin Nasser Al Shahry yashyize umwana we w’umuhungu ku isoko ashaka kumugurisha amadorali miliyoni 20.

Kubera ko urubuga rwa facebook rugerwaho n’abantu benshi, ntibyatinze maze inkuru iba kimomo, nyamara umukiriya ataraboneka. Mu muco wa kiyisilamu, umwana w’umuhungu ni umuntu ukomeye ugomba kurindwa, akaba ariyo mpamvu abayobozi b’idini bahise batangira gukurikirana uyu mugabo bamushinja kutubahiriza amategeko ya kiyisilamu.

Mu kwiregura kwe, Al Shahry avuga ko ikibazo cy’ubukene butewe no kutagira akazi cyari kimaze kumurenga asanga nta bundi buryo yakimenyekanisha ahitamo gukora ikintu gikura umutima abantu kugira ngo bigere ku bayobozi bakuru b’igihugu bityo bagire icyo bakora abone ikimutunga, ariko ko atari kugurisha umwana we.

Umwe mu bakuru b’idini, Cheikh Mohammed Al Nujaimi, avuga ko ibyo uyu mugabo yireguza bitamuhanaguraho icyaha yakoze cyo kurenga ku mategeko y’igihugu naya Islam akaba adakwiye kugirirwa impuhwe.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mbanje kubasuhuza,Muraho?ok njye ntuye mu Karere ka Nyamasheke nifuzagako bishobotse mwajya mudusura natwe.muri make natwe amaradio akadusura tukagaragaza aho tugeze mu iterambere.Murakoze

Byiringiro Edison yanditse ku itariki ya: 5-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka