Umugabo yashatse abagore 53 mu myaka 45 ashakisha umutuzo

Umugabo wo muri Saudi Arabia aherutse guhinduka ikiganiro mu mujyi atuyemo, nyuma y’uko bitangajwe ko yashatse abagore batari munsi ya 53, abo bose ngo akaba yarabashatse agamije kubona umutuzo wo mu buryo bw’amarangamutima.

Uwo mugabo witwa Abu Abdullah w’imyaka 65 y’amavuko, yashatse umugore wa mbere mu gihe yari afite imyaka 20 y’amavuko, ashaka umugore wamurushaga imyaka 6, muri icyo gihe, ngo yumvaga umugore we yujuje byose yashakaga. Babyaranye abana ndetse ibintu bigenda neza, ariko ibibazo byaje mu gihe yari atangiye kwiyumva ko afite ibibazo muri we, maze afata icyemezo cyo gushaka umugore wa kabiri.

Mu gihe Abdullah yari afite imyaka 23 y’amavuko, nibwo yabwiye umugore we wa mbere ko afite gahunda yo gushaka umugore wa kabiri, na we agatangira kubarirwa mu bagabo bafite abagore benshi. Hanyuma ibibazo byatangiye kuzamuka hagati y’abagore be babiri, ahita ashaka umugore wa gatatu ndetse nyuma y’iminsi micye azana n’umugore wa kane.

Gusa nyuma yo kuzana umugore wa kane, ngo ibintu byarushijeho kumera nabi, ahita atandukana n’umugore wa mbere n’uwa kabiri. Hashize igihe gito atandukanye n’umugore wa mbere n’uwa kabiri, yahise atandukana n’umugore wa gatatu ndetse n’uwa kane kuko na bo bari batangiye kujya batongana bya hato na hato.

Ariko na nyuma yo kwirukana abo bagore bane bose, Abdullah ntiyigeze atezuka kuri gahunda ye yo gushakisha umutuzo wo mu buryo bw’amarangamutima.

Abdullah yabwiye ikinyamakuru cyitwa Arabic Daily Sabq cyo muri Saudi Arabia, ko muri rusange amaze gushakana n’abagore 53, harimo n’umugore umwe muri abo bamaranye ijoro rimwe kandi ashimangira ko ibyo avuga nta rwenya rurimo.

Yavuze ko abo bagore be bose, bashakanaga mu buryo bw’umuco, kandi icyo yakoraga, ngo kwari ugushakisha umugore wazaza akamuha umunezero wuzuye mu buzuma bwe, ariko akagira ibyago by’uko abo yashakaga bose bitamaraga kabiri badatandukanye.

Nubwo atigeze ahishura niba muri abo 53 yashakanye na bo, yaraje kubona umunyura bya nyabyo ariko Abu Abdullah yatangaje ko ubu yubatse akandi afite umugore umwe ari we babana, ndetse akaba nta gahunda afite yo gushaka undi mugore.

Abdullah kandi yemeje ko abenshi muri abo bagore yashatse uko ari 53, ngo bari abanya-Saudi Arabia uretse umugore umwe w’umunyamahanga yashatse mu gihe yari ari mu rugendo rw’akazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ABASILAMU ngo bemerewe gutunga abagore benshi.Ese ibyo Imana irabyemera koko?Kurongora abagore benshi,bitera ibibazo byinshi cyane.Nubwo amadini amwe avuga ngo Imana ibemerera gutunga abagore benshi,ni ikinyoma.Kera koko,Abayahudi barongoraga abagore benshi.Urugero ni Abami David na Salomon.Yesu ageze ku isi,yasobanuye icyo kibazo,avuga ko byatewe n’uko "abayahudi bali barananiye Imana kuli iyo ngingo".Soma Matayo 19:8.Nkuko Gutegeka 17:17 havuga,Imana itubuza gushaka abagore benshi. Ababirengaho,kimwe n’abandi bose bakora ibyo Imana itubuza,ntabwo bazaba muli paradizo nkuko bible ivuga.

rujuya yanditse ku itariki ya: 7-10-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka