Umugabo yabazwe nyuma yo kumira urufunguzo rw’imodoka
Umugabo wo muri Saudi Arabia yabazwe by’igitaraganya mu rwego rwo kumufungurira inzira z’ubuhumekero kuko yari yatangiye kubura umwuka nyuma yo kumira urufunguzo ku bw’impanuka mu gihe yarimo arukinisha.
Itsinda ry’abaganga ryo ku Bitaro byo muri Saudi Arabia bya Al Qunfudah ryashimiwe kubera umurimo utoroshye ryakoze wo gutabara ubuzima bw’uwo mugabo bwari buri mu kaga nyuma y’uko urufunguzo rw’imodoka ye ruhagamye mu nzira y’ubuhumekero.
Kumva uko uwo mugabo w’imyaka 49 y’amavuko yamize urufunguzo rw’imodoka ntibyumvikana, ariko ibinyamakuru bitandukanye byo muri Saudi Arabia, byanditse ko yarumize mu gihe yariho arukinisha, nubwo nta bindi bisobanuro byatanzwe. Ariko ikintu cy’ingenzi muri ibyo, ngo ni uko uko kumira urufunguzo rw’imodoka bitamuviriyemo urupfu, kuko yatabawe n’abaganga ndetse n’urufunguzo rw’imodoka ye ntirwabura ruraboneka.
Nk’uko byatangajwe na ‘Gulf News’, uwo mugabo akimara kumira urwo rufunguzo yajyanywe mu bitaro, ahakirirwa indembe, abaganga bahita babona ko afite ikibazo cyo kunanirwa guhumeka. Nyuma bamunyujije mu cyuma ‘ X-ray’ kigaragaza ko hari urufunguzo rw’imodoka rwahagamye mu nzira y’ubuhumekero, umurwayi aza kubabwira ko yarumize by’impanuka mu gihe yari arimo kurukinisha.
Abaganga bahise bafata umwanzuro wo kumubaga bakarukuramo ndetse bakamusukura aho rwari rwanyuze, kugira ngo inzira y’ubuhumekero ishobore kongera gukora neza. Ariko kuko uwo mugabo ngo yari asanzwe arwara umutima, byatumye kumuvura ubwabyo bigorana.
Ku bw’amahirwe, abaganga bashoboye kumufasha kandi bigenda neza, urufunguzo barumukuramo, gusa byabaye ngombwa ko uwo murwayi ashyirwa mu bitaro gato kugira ngo abaganga barebe ko nta kibazo kindi agira nyuma yo kumuvanamo urwo rufunguzo.
Ku rubuga ‘Odditycentral’ dukesha iyi nkuru, bavuga ko mu bihe byashize hari abantu bagiye bumvikana bamize uburoso bwo koza amenyo n’ibindi umuntu yumva ko bitangaje kuba byamirwa, ariko ngo ni inshuro ya mbere havuzwe umuntu wamize urufunguzo rw’imodoka.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Urufunguzo ni ruto kuko ubushize bavuze uwamize ikiyiko