Umugabo ukuze kurusha abandi ku Isi akunda kurya ifi n’ifiriti
Umusaza w’Umwongereza witwa John Alfred Tinniswood, w’imyaka 112 ndetse ubu akaba ari we ufite agahigo ko kuba mugabo ukuze kurusha abandi ku Isi mu bakiriho, yavuze ko nta ndyo yihariye akurikiza, ariko ko ashimishwa no kurya ifi n’ifiriti buri wa gatanu w’icyumweru.
Uyu musaza yihariye aka gahigo ku kuba umugabo ukuze ku Isi mu bakiriho nyuma y’uko Umunyavenezuela witwaga Juan Vicente Perez Mora, wari ufite ako gahigo apfuye ku myaka 114 nk’uko bitangazwa mu gitabo cy’abafite uduhigo mu bintu bitandukanye ‘The Guinness Book of Records’, kuko nyuma y’urupfu rw’uwo Munyavenezuela hashyizweho umusimbura.
John Alfred Tinniswood yavutse ku itariki 26 Kanama 1912, umwaka ubwato bunini bwa Titanic bwarohamyemo, avukira mu Mujyi wa Liverpool mu Bwongereza.
Mu kazi yakoze, harimo gukora mu nganda z’ibikomoka kuri peterori muri British Petroleum na Shell, aza kujya mu kiruhuko cy’izabukuru mu 1972. Yapfushije uwo bashakanye mu 1986, nyuma y’uko bari bamaranye imyaka 44.
John Alfred muri iki gihe aba mu nzu igenewe kwita ku bageze mu zabukuru ahitwa i Southport mu Bwongereza. Yabyaye umwana umwe w’umukobwa, afite abuzukuru bane (4) n’abazukuruza batatu (3).
Nubwo John Alfred afatwa nk’umugabo ushaje kurusha abandi ku Isi, ariko hari umukecuru ufite imyaka myinshi kumurusha wo muri Espagne witwa Maria Branyas Morera uherutse kuzuza imyaka 117 y’amavuko.
Abashinzwe gukurikirana ubuzima bwe muri iyo nzu y’abakuze, bavuga ko ari umuntu urangwa n’urwenya cyane nubwo akuze, akunda guhora yumva radiyo ngo amenye amakuru agezweho n’ibirimo kuba hirya no hino ku isi. Ikindi ngo ni umufana ukomeye w’ikipe y’umupira w’amaguru ya Liverpool FC.
Ni umuntu ugishobora kwibyutsa mu buriri ntawumufashije, akikorera n’ibindi bintu bimwe na bimwe harimo nko kwicungira ibijyanye na konti ze muri banki.
John Tinniswood avuga ko kuva akiri muto yakoraga kandi agakunda kugenda n’amaguru cyane, ariko abona atari atandukanye n’abandi nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru BBC.
Asubiza ikibazo cya Guinness book, niba hari ibanga yumva ryatumye arama cyane, John Alfred yagize ati, “Ni amahirwe gusa. Hari ubwo uramba cyane, cyangwa se ukabaho igihe gito, kandi nta kintu kinini wabikoraho”.
John Alfred avuga ko nta ndyo yihariye akurikiza, ariko ko ashimishwa no kurya ifi n’ifiriti buri wa gatanu w’icyumweru. Ntanywa itabi, kandi n’inzoga ngo anywa gakeya cyane.
Yagize ati, “Kunywa cyane, kurya cyane uko byagenda kose si byiza, kuko birangira ugize ingaruka zabyo”.
Tinniswood kandi ni mukuru mu bagize uruhare mu ntambara ya II y’Isi yose bakiriho, kuko yari afite imyaka 27 ubwo iyo ntambara yatangiraga, akaba yarakoraga mu bukarani mu gice cy’ingabo cyitwa ‘Army Pay Corps’ cyashakishaga abasirikare baheze ku rugerero no kohereza ibiribwa.
Kuva yagira imyaka 100 mu 2012, yakira ikarita buri mwaka imwifuriza isabukuru nziza ivuye i bwami, bwa mbere yayohererejwe n’Umwamikazi Elizabeth II, yarushaga hafi imyaka 14, uyu munsi ku isabukuru ye y’imyaka 112, biteganyijwe ko ari Umwami Charles III uyimuha.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|