Umugabo udafite isura n’umugore utagira akaguru bibarutse umwana udafite inenge
Umugabo n’umugore b’abahinde, bafite ubumuga bavukanye bibarutse umwana muzima, biba ibyishimo bidasanzwe mu muryango, kuko bahoraga bibaza ko umwana wabo yazaza afite ubumuga bw’umwe cyangwa se bwa bose.
Mohammad Latif Khatana w’imyaka 32, yavukanye indwara ituma uruhu rwo mu maso rugira ibice byinshi kandi bikura, bigasa nk’aho nta sura yigirira, hamwe n’umugore we Salima w’imyaka 25 wavukanye akaguru katuzuye, bibarutse umwana w’umukobwa muzima wese.

Uyu muryango utuye ahitwa Jammu mu ntara ya Kashmir mu Buhinde, bise umwana wabo Ulfat, bishatse kuvuga urukundo mu rurimi rwabo rwitwa Urdu.
Ababyeyi b’uyu mwana bavuga ko kuva umwana yavuka tariki 08/11/2012, umuryango wabo uri mu byishimo bidasanzwe, kuko batari bazi ko babasha kubyara umwana muzima.
Nyina w’umwana ati: “Nari mpangayikishijwe n’imimereye y’isura y’umwana wanjye. Maze kubona ko ari mwiza kandi muzima, byari ibyishimo by’akataraboneka. Afite isura nziza. Wagirango ni umumarayika”.

Se w’umwana we, avuga ko kuva ubu atazongera guhangayikishwa n’isura ye, ahubwo agiye kujya ahora atekereza ku mwana we, ndetse n’icyo yakora ngo abashe kugira ubuzima butandukanye n’ubwo abayeho dore ko batishoboye.
Umugore niwe wenyine ubasha kwinjiza amafaranga, aho ava iwe akajya mu mujyi Kashmir gusabiriza, kugira ngo abone ayo yohereza mu rugo. Ibi rero ngo nibyo byonyine bizatuma asiga umwana we naho ubundi ngo yumvaga atazamuva iruhande.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ubu se disi uyu mugabo arareba?
Imana isubiriza igihe!!