Umugabo n’umugore bafite igihagararo kidasanzwe batandukanye biturutse ku gucana inyuma

Umunyamuziki akaba n’umunyamideri Eudoxie Yao ukomoka muri Côte d’Ivoire yatangaje ko ubu ari wenyine (single) nyuma y’uko atandukanye n’umukunzi we Moussa Sandiana Kaba uzwi ku izina rya Grand P. Na we akaba ari umunyamuziki ukomoka muri Guinea.

Hari hashize umwaka umwe ibyo byamamare bikundana, kuko ngo biyemeje gukundana muri Kanama 2020, ariko bateganya kurushinga mu ntangiriro za 2021.

Bagitangira gukundana, urukundo rwabo rwavugishije benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, babanenga ko batajyanye na gato, kubera imiterere yabo y’inyuma, aho umwe abyibushye cyane undi akaba ananutse, umwe akaba ari muremure undi akaba mugufi cyane, ndetse bamwe bakavuga ko gukundana kwabo bigamije inyungu z’ubucuruzi gusa.

Abo bakundana bo bakomeje kuvuga ko mu bijyanye n’urukundo, iby’imiterere y’inyuma, uko umuntu ateye ntacyo bivuze.

Icyo gihe Eudoxie Yao abinyujije ku rubuga rwa Facebook ndetse na Instagram aho akurikirwa n’abantu bagera kuri Miliyoni 1.6 yanditse ashimira abashyigikiye urukundo rwabo.

Yagize ati "Turishimye kuba turi kumwe, ni cyo cy’ingenzi kurusha ibindi, mwarakoze cyane mwese kudushyigikira. Imimerere y’umuntu uko agaragara inyuma ntacyo bivuze mu bijyanye no gukundana".

Intandaro yo gutandukana kw’ibyo byamamare cyangwa guhagarika imishinga yo gukundana no kuzabana ngo yaba yarabaye imyitwarire ya Grand P. Ngo ukunda gusoma abafana be ku minwa, kandi ibyo ngo ntibyatuma ababyeyi ba Eudoxie Yao bamumuha nk’umugeni.

Ikindi ngo mu minsi ishize, uwo musore Grand P. yagaragaye asomana n’umugore w’umuzungukazi wari wamusuye aturutse mu Bufaransa.

Aho bari basohokeye muri Resitora nk’abantu batangiye gukundana, ngo bagaragaye basomana.

Mu mpera z’icyumweru gishize, n’ubundi Eudoxie Yao abinyujije ku mbuga nkoranyambaga za Facebook na Instagram yamenyesheje abamukurikira ko iby’urukundo rwe na Grand P. byarangiye ubu akaba nta mukunzi afite.

Yagize ati "Igicamunsi cyiza nshuti zanjye, nagira ngo mbamenyeshe ko njyewe na Big P. ibijyanye no gukundana byarangiye, ngiye kwikomereza ubuzima. Murakoze. Ubu rero ku mugaragaro ndi ’single’ ariko simfite umutima wo guhita ntangira gukundana nonaha, ubu ngiye kwita cyane ku bijyanye n’umuziki wanjye. Mugire impera z’icyumweru nziza".

uyu mugore witwa Eudoxie Yao ngo ntiyitaga ku banenga igihagararo cy'umugabo we
uyu mugore witwa Eudoxie Yao ngo ntiyitaga ku banenga igihagararo cy’umugabo we
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

AMAFARANGA atandukanye n’ urukundo ubwo nugushaka amaramuko

samuel yanditse ku itariki ya: 10-08-2022  →  Musubize

Ibaze umugabo abagore barwanira ngo kubera amafaranga bakageza naho gusomana nawe muruhame

lg yanditse ku itariki ya: 27-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka