Umudepite yanyonze igare ari ku bise
Ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amafoto ya Depite wo muri New Zealand (Nouvelle-Zélande) wanyongaga igare ari no ku bise.
Yatwaye iri gare yerekeza ku bitaro, abyara hashize isaha imwe gusa agezeyo.
Julie Anne Genter abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook yatangaje ko atigeze ateganya kunyonga igare ari ku bise, ariko byabaye ngombwa ko ari ryo akoresha.
Uyu muvugizi w’ishyaka rya Green Party ku bijyanye no gutwara abantu n’ibintu, si ubwa mbere yari abikoze kuko mu myaka itatu ishize ubwo yari Minisitiri na bwo yakoraga urugendo nk’urwo.
Madamu Genter w’imyaka 41 yagiye amenyekana kubera ibikorwa bye byo gushishikariza abantu kugendera ku igare.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|