Umubyeyi yahujwe n’uruhinja batandukanyijwe n’umutingito mu mezi abiri ashize

Umwana na nyina bahurijwe mu Majyepfo ya Turukiya, nyuma y’uko ibipimo bya ADN byemeje ko uwo mwana w’umukobwa ari uw’uwo mubyeyi.

Uyu mutingito w’isi washegeshe Igihugu cya Turukiya ndetse imiryango imwe n’imwe iratana, nk’uko byavuzwe na Minisitiri w’Umuryango.

Uwo mwana w’amezi atatu n’igice yiswe “miracle baby” cyangwa umwana w’igitangaza, ubusanzwe yitwa Vetin. Yakuwe mu bisigazwa by’inzu mu ntara ya Hatay, nyuma y’iminsi irenga itanu habaye umutingito ku itariki ya 6 Gashyantare 2023.

Uru ruhinja rwabonetse nta bibazo by’ubuzima rufite, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima.

Minisitiri avuga ko umwana yashyikirijwe nyina, Yasemin Begdas, ku bitaro byo mu mujyi wa Adana, iminsi 54 nyuma y’uko habaye amakuba.

Nyuma yo kwitabwaho kw’ikubitiro n’ibitaro i Adana, urwo ruhinja rwatwawe n’indege ya Perezida yarushyikirije abayobozi i Ankara ngo barwiteho.

Minisitiri w’umuryango muri Turukiya, Derya Yanik ubwo iki gikorwa cyo gutanga umwana cyari kirangiye yagize ati:”Guhuza umwana na nyina ni igikorwa kindashyikirwa ku isi hose”.

Minisitiri Derya yakomeje avuga koi se w’uyu mwana Vetin yaguye muri uyu mutingito ndetse na basaza be babiri nabo ariho baguye akaba asigaranye na nyina gusa.

Ubwo umutingito wibasiraga Turukiya wahitanye abaturage bagera ku ibihumbi 56.000, aho abagera ku ibihumbi 50.000 ari abo muri Turukiya abasigaye bakaba abo muri Syria.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka