Umubyeyi wibarutse abana bane arasaba ubufasha
Nyiraminani Epiphanie wo murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, yabyaye impanga z’abana bane bamubaze, abahungu batatu n’umukobwa umwe.

Saa sita zibura iminota 10 ku cyumweru tariki ya 30 Mata 2017, nibwo yibarutse abo bana mu bitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB).
Abo bana uko ari bane baje bameze neza ariko bavutse batagejeje igihe kuko bavukiye hafi amezi umunani kandi ubundi umwana agomba kuvukira amezi icyenda.
Bapima hagati y’ikilo 1 n’amagarama 400 n’ikilo 1 n’amagarama 560. Ubu bari mu byuma bashyiramo abana bavutse batagejeje igihe (neonatology). Uwibarutse abo bana nawe ameze neza.
Nyiraminani wibarutse abana bane yari asanzwe afite abandi bana batatu.
Niho ahera asaba ubufasha kuko ngo atabasha kubona amafaranga yo kugura amata yo guha abo bana. Kuri ubu kwa muganga nibo bari kubakurikiranira hafi banabashakira amata.

Ohereza igitekerezo
|
impundu shenge niyonkwe kandi imana imurindire urubyaro bazakure rwose.
nyagasaniwe uwiteka amwiteho wenabobana twamufashute
Uwo Mubyeyi Wibarutse Abo Bana Mudushyirire Uburyo Twamufashamo Haba Kuri Telephone Muduhe Numero Ye Kuko Akwiye Ubufasha Ark Inama Namugira Ahite Agana Onapo Kuko Abo Barahagij Kabisa
nukuri turi kwishimira service zanyu nziza
nasubireyo ntamahwa
Imana yite kuri abo bana n’uwo mubyeyi disi.
Abanyarwanda dusanganwe umuco wo gufashanya(solidarity).Rero nk’uko btubisanganwe turwane kuri uyu mubyeyi n’abana be muri rusange. Burya ntamfashanyo iba umunyagara, kandi n’amasengesho ntitwibagirwe kuyatumikayo.
IKIBAZO:
Imfashanyo yaboneka yamugeraho ite ko muba mutashyizeho n’uburyo bwo kuyimugezaho?
IGITEKEREZO
Iyi nkuru muyivugurure mushyireho n’umwirondoro we ufatika (muke)n’uburyo bwo kumufashirizamo(aho gucisha imfashanyo)
Murakoze.
birambabaje kuba utwo twana twitabyimanaweee
turabashimira uburyo mukomeje kutugezaho amakuru y indashyikirwa
uwo mubyeyi atabarwe kuko about baziranenge nirwo Rwanda rw ejo