Ukraine : Umugenzi wari ufite ubushyuhe yagiye gufata akayaga ku ibaba ry’indege

Umubyeyi wari mu ndege ari kumwe n’abana be ndetse n’umugabo we, yavuze ko yumvise afite icyokere, asohokera ahatemewe ajya gufata akayaga ku ibaba ry’indege. Iyo ndege yari imaze guhagarara (atterrir ) ahitwa i Kiev muri Ukraine. Kuva ubwo ariko yahise ashyirwa ku rutonde rw’abantu batemerewe kuzongera gukoresha indege za Kompanyi y’indege ya Ukraine.

Ibyo byabaye tariki 02 Nzeri 2020, byari ibintu bitangaje kubona umugore wicaye ku ibaba ry’indege nini ubwo yari imaze kugwa ku kibuga cy’indege cya Kiev muri Ukraine. Uwo wakoze ibyo, ubundi ni umubyeyi w’abana babiri,akaba yari kumwe na bo mu ndege ya Boeing 737-86N. Ikimara kugwa aho kibuga cy’indege cyo mu Murwa mukuru wa Ukraine,,uwo mugore yavuze ko yumva ashyushye cyane.

Nyuma yo kubona indege igeze ku kibuga, abantu bataranasohoka, uwo mugore ngo wumvaga ashyushye cyane, yiyemeje gufungura ahantu ubundi hagenewe gukoreshwa mu gihe cy’ubutabazi habaye ikibazo mu ndege (une issue de secours), amaze kuhafungura yahise ajya ku ibaba ry’iyo ndege guhumeka akayaga keza ko hanze.

Nk’uko Kompanyi mpuzamahanga y’indege ya Ukraine(Ukraine International Airlines ‘UIA’) yabitangarije ikinyamakuru cyo mu Bwongereza kitwa ‘The Sun’, uwo mugenzi wari mu ndege yavaga ahitwa Antalya igana i Kiev (vol PS6212 Antalya-Kiev).

Amavidewo yafashwe yerekana umugore arimo yitemberera ku ibaba ry’indege,mu gihe abenshi mu bagenzi bari kumwe mu ndege bari bamaze kuyisohokamo.

Abana be bamubonye aruhukira kuri iryo baba ry’indege aho yafatiraga akayaga,nk’uko byatangajwe n’umwe mu bagenzi bari muri iyo ndege,aganira n’ibinyamakuru by’aho muri Ukraine, ngo baratangaye cyane maze bavuga basakuza cyane ngo “ni mama wacu!”.

Ibizamini byose uwo mugore yakorewe byerekanye ko atari yasinze ndetse nta n’ibiyobyabwenge yari yifitemo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka