Ukraine: Bahungutse nyuma y’amezi ane basanga imbwa basize mu rugo yararusigayeho

Muri Ukraine, umuryango wari umaze amezi ane uhunze intambara y’u Burusiya, wagarutse aho wari utuye i Hostomel, ariko kimwe mu bintu abagize uwo muryango batari biteze kongera kubona ni imbwa yabo bakundaga ariko basize aho mu rugo mu gihe cyo guhunga.

Muri Werurwe uyu mwaka wa 2022, ubwo u Burusiya bwatangiraga kurasa ibisasu byinshi bugamije gufata ikibuga cy’indege cya Hostomel, umugore w’Umunya-Ukraine witwa Kateryna Tytova w’imyaka 35 y’amavuko n’umuryango we, byabaye ngombwa ko bafata umwanzuro wari ubabaje imitima yabo.

Kateryna , umugabo we Olexandr n’abana babo batoya babiri bahunze uwo Mujyi bari batuyemo, ariko basiga imbwa yabo Belyi mu rugo. Byumvikana nk’aho ari ubuhemu bayikoreye, ariko byari ibihe bigoye cyane. Abarusiya barimo basatira aho bari batuye, barasa ibisasu byinshi hafi kuri icyo kibuga cy’indege cya Hostomel, ku buryo uwo muryango utabonye umwanya wo gutegura gahunda yo guhunga.

Ifoto ya Kateryna afashe umwana we w’umukobwa w’imyaka itanu biruka bahunga amasasu, yagaragaye ku binyamakuru mpuzamahanga bitandukanye. N’ubwo bari bahunze bagasiga imbwa yabo, uwo muryango wagumanye icyizere ko iyo mbwa yazakomeza kubategereza kugeza igihe bazahungukira.

Gusa icyo cyizere cyaje gutangira kuyoyoka, uko amezi yatambukaga, ndetse bakabona n’uko urugo rwabo rwasenywe n’ingabo z’u Burusiya. Gusa mu gihe hari hagarutse umutekano, uwo muryango wahise uva aho wari wahungiye mu nshuti zawo ahitwa i Vinnytsia, bagaruka mu rugo rwabo aho bahoze batuye, batungurwa cyane no gusanga imbwa yabo ikihabategerereje.

Mu marira menshi, Kateryna aganira n’abanyamakuru yagize ati “Ni ibitangaza gusa, imbwa yacu yashoboye kwibeshaho tudahari. Yakomeje gutegereza yihanganye nk’aho twasohotse gato tugiye ku maduka guhaha, nyamara tumaze amezi twarahungiye kure ngo dukize ubuzima bwacu. Ubu ndarizwa no kubona uko intambara yagize umujyi wacu. Ariko kuba Belyi ikiri nzima, ndumva ari nk’impano, kandi ndabifata nk’ikintu cyiza cyo kongera kubakiraho ubuzima.”

Iyo mbwa ngo yarokotse amasasu, ishakisha ibiyitunga mu buryo bwo kwirwanaho, irokoka Abasirikare b’Abarusiya kuko bashobora kuba barinjiye muri urwo rugo, ariko ubwo ba nyirayo bari bahungutse basanze ikibategerereje ku muryango. Icyo rero ngo ni kimwe mu bigaragaza ubudahemuka bw’imbwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka