Uko imbwa yakijije uwari ugiye kwicirwa icyaha atakoze – Igice cya 1

Tugiye kubagezaho inkuru mbarankuru ijyanye n’ubutabera, yerekana uko umuntu ashobora kurokoka icyendaga kumukoraho, mu gihe ibyari biteganyijwe byose ngo yamburwe ubuzima ku maherere byamaze gushyirwa ku murongo.

Pierre bamuzanira Hugo mbere yo kujyanwa mu cyumba cy'urupfu
Pierre bamuzanira Hugo mbere yo kujyanwa mu cyumba cy’urupfu

Muri gereza imwe yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hari umugabo wari warakatiwe urwo gupfa ashinjwa icyaha atakoze cyo kwica umuntu. Ni icyaha yageretsweho n’abayobozi b’ikigo yakoreraga cy’ubwubatsi nyuma yo gutahura impapuro zabashyiraga mu majwi hamwe n’abayobozi b’ibanze bari baramunzwe na ruswa.

Iyo hataba ah’imbwa ye Hugo, Pierre yari agiye gushyirwa ku ntebe y’amashanyarazi, nka bumwe mu buryo bwakoreshwaga cyera mu kwica abafungwa bakatiwe igihano cyo kwicwa. ‘
Pierre yari afungiwe aha wenyine

Mu gitondo kibanziriza umunsi Pierre yagombaga kwicirwaho, muri gereza hari imbeho nyinshi nta n’inyoni itamba. Pierre agiye kumva yumva intambwe zigenda mu kirongozi ziza zigana mu kumba yabagamo. Ubuzima bwe bwari bugiye kurangira.

Nyuma yo guhamwa n’ibyaha atari yarakoze, Pierre bari baje kumuha amahirwe ya nyuma yo kuvuga icyifuzo cye mbere yo kwicwa. Ariko icyatunguye abayobozi ba gereza, ni uko icyifuzo cye cya nyuma kitarebaga umuryango we, nticyarebaga inshuti ze yewe habe no gusaba imbabazi. Cyarebaga imbwa ye Hugo yari amaze imyaka itanu atabona.

Hugo ntabwo yari imbwa ibonetse yose. Ni rwo rwibutso rwonyine Pierre yari asigaranye rwamwibutsaga igihe ubuzima bwe bwari bufite igisobanuro.

Urukiko, itangazamakuru, yewe n’umuryango we bwite bari baramuteraranye. Ariko imbwa ye Hugo, ntiyigeze itezuka gutegereza Pierre n’ubwo isi yose yari yaramuteye umugongo.

Pierre yari afungiye aha wenyine
Pierre yari afungiye aha wenyine

Ntakindi nifuza usibye kubona Hugo bwa nyuma, uwo ari Pierre mu ijwi risaraye ariko ryihagazeho. Ubwo abacungagereza bararebana birashobera. Icyifuzo nk’icyo nticyari gisanzwe, ariko kubera agahinda kari mu maso ya Pierre, umuyobozi wa gereza yarabimwemereye.

Pierre yashakaga kureba imbwa ye bwa nyuma

Uwo munsi bahise bamuzanira Hugo, bayishyira mu mbuga ya gereza. Ni imbwa yo mu bwoko bita Labrodor zirangwa no kugira uruhu rwiza n’ubwoya bunoze kandi bucyeye cyane ukaba wagira ngo iri ahantu hari urumuri. Ikibunda cyari kibuditse, abacungagereza bifubitse, ariko Hugo ihageze bose barasusurutse.

Hugo ibonye shebuja Pierre, yahise imusanga yiruka cyane iramusimbukira kubera urukumbuzi bombi bari bafitanye, Pierre nawe arayihobera cyane amarira amutemba ku matama. Abacungagereza nta numwe wakomaga, bigaragara ko ako kanya hagati ya Hugo na Pierre kari ikintu kidasanzwe atari kuri bo gusa, ahubwo no ku babarebaga.

Igihe Pierre yarimo yagaza imbwa ye, yumvise akantu gafunze ku runigi rwayo agiye kureba asanga ni akabahasha gato, umutima urasimbuka. aribaza ati ese aka ni agaki, ni inde wakohereje? Kubera iki ubu ari bwo babikoze, mbere ya byose se bisobanuye iki?

Ibyari biri muri ako kabahasha byari bigiye guhindura ibintu byose. Pierre atangira kudagadwa, afungura akabahasha ibiganza birimo gutitira, abacungagereza nabo bamuhanze amaso.

Amaze gufungura, asangamo agapapuro kanditseho ngo “Waragambaniwe. Ukuri guhishe mu nzu iri ku musozi. Wicika intege. Umutima wa Pierre usimbukira hejuru.

Ubutumwa
Ubutumwa

Ako kandiko kari aka Sophia, umukobwa bigeze gukundana akaza kuburirwa irengero mbere gato y’ifungwa rya Pierre. Hari hashize imyaka myinshi atekereza ko Sophia yatewe ubwoba ngo atazagira icyo avuga kuko yari azi byinshi ku kibazo cyatumye Pierre afungwa.

Ubutumwa n’ibimenyetso

Umuyobozi w’abacungagereza, Michel abonye ko Pierre ahindutse ni ko kumwegera aramubaza ati ni ibiki? Mu gihe abandi bacungagereza barebanaga amakenga. Pierre ahita abika ka gapapuro mu mufuka, arasubiza ati nta cyo ni akantu kanyibukije ibihe bya kera, agerageza kwerekana ko ntacyabaye. Michel abanza kumukemanga, ariko yanga guhatiriza. Yari yarabonye uko abafungwa benshi baba bamerewe iyo buri bucye bajya kwicwa. Yari azi ko ibihe nk’ibyo biba bitoroshye.

Hagati aho ariko; imbwa ya Pierre, Hugo, yahise itangira guhuma mu ijwi rituje, isa nk’aho yumvise ikintu kidasanzwe. Naho Pierre, we yari arimo kurwana n’amarangamutima yibaza ibibaye. Yari azi neza ko nta gihe yari asigaranye kandi ako kandiko ni yo nzira yonyine yari abonye yo kumutabara.

Ubwo Pierre atangira kwibaza uko azabigenza ngo atangire iperereza ku ruhande rwe kandi ari muri gereza, yibaza n’uzabimufashamo. Muri uwo mugoroba, Pierre yahamagaye Michel ahiherereye ngo aze baganire, aramubwira ati nkeneye ko umfasha avuga mu ijwi rihangayitse. Michel asa n’uzinze umunya, aramusubiza ati Pierre urabizi ko ntacyo nashobora gukora, kandi ejo ni wo munsi, byarangiye nta bujurire bugishoboka, uwo ari Michel mu ijwi ryuzuye agahinda.

Pierre ahereza Michel akandiko ka Sophia
Pierre ahereza Michel akandiko ka Sophia

Ndabizi, ariko ntega amatwi. Uranzi, hano mpamaze imyaka itanu, koko wemera ko nshobora gukora ibintu nk’ibyo banshinja? Michel amara akanya ntacyo avuga. Na we ntiyabyiyumvishaga.

Mu gihe cyose yamaze muri gereza, Pierre yitwaye neza, yirinda kujya mu mirwano n’abandi bafungwa cyangwa guteza ibibazo. Ariko kuri Michel, gufasha imfungwa byashoboraga kumwirukanisha.

Hashize akanya Michel abaza Pierre ati none se urifuza ko nkora iki? Pierre amwereka ka gapapuro amusaba kujyana imbwa ye Hugo ku izina ry’ahantu handitse muri bwa butumwa. Aramubwira ati ushobora gusangayo Sophia cyangwa ibimenyetso bishobora kundenganura. Michel yitegereza ka gapapuro, Hugo na yo ukabona ko isa n’iyamenye ubukana bw’ikibazo.

Michel yitsa imitima abwira Pierre ati urabizi ko ndamutse mfashwe nabura akazi kanjye? Pierre ati ndabizi, ariko nutabikora, ndicwa ndengana. Nyuma y’umwanya muremure abyibazaho, Michel yarabyemeye. Mu rukerera bose bakiryamye, asohora Hugo muri gereza ayijyana kuri ya nzu iri ku musozi.

Ni inzu yari yaratawe, ubona ko iteye ubwoba. Hugo yasaga n’iyobowe n’ubwenge karemano nta kwibeshya. Bahageze, Hugo itangira guhunahuna izenguruka inzu hirya no hino, Michel ayikurikira agenda ashakisha inzira n’itoroshi. Hashize akanya Hugo ihita ihagarara bitunguranye itangira gucukura ubutaka ishishikaye, Michel arayegera. Ibyo yabonye byaramutunguye.

Michel na Hugo bajya gushaka ibimenyetso
Michel na Hugo bajya gushaka ibimenyetso

Hari hatabye agasanduku gakoze mu cyuma, agafungura yigengesereye asangamo impapuro zitandukanye, amafoto na USB (flash disc) byose byariho amakuru ya ruswa ashyira mu majwi abantu b’ibikomerezwa n’ibimenyetso ntakuka ko Pierre yari yaragambaniwe kugira ngo bakingire ikibaba ba nyirubwite.

Nk’umuntu ushinzwe kubahiriza itegeko, Michel yari azi neza ko ibyo bihagije kugira ngo bongere basubukure urubanza.

Biracyaza…

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Iii nkuru irrangiye tugishaka kumvaninba yararok

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 23-02-2025  →  Musubize

Ahaaaaa Urucira mukaso rugatwara nyoko
ahubwo muduhe igice cya kabiri

Valens kizigenza yanditse ku itariki ya: 19-02-2025  →  Musubize

Abacamanza bafite akazi kabi pe! Mu gihe nta bimenyetso bagombye kwirinda kugira uwo bakatira ibihano. Aho kurenganya inzirakarengane, uumunyabyaha yareka guhanwa, hagakomeza iperereza.

akumiro yanditse ku itariki ya: 17-02-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka