Ukekwaho ubujura yafungiranywe mu nzu bayimushakiyemo baramubura

Bamwe mu baturage b’Umudugudu wa Barija B, Akagari ka Barija, Umurenge wa Nyagatare, baribaza niba umuntu bikekwa ko yari umujura agakingiranwa mu nzu, niba yari umuntu nyawe cyangwa igini kuko inzego z’umutekano zahageze zikamushakira mu nzu zigaheba, ntihaboneka n’aho yaciye agenda mu gihe n’inzu yari igoswe.

Byabaye ku wa Gatanu tariki ya 30 Ukuboza 2022, ahagana saa tanu z’igitondo, aho umuturage yamenyesheje ubuyobozi bwa Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare, ko hari umujura winjiye mu nzu akaba yafungiranywemo.

Batazuyaje, abapolisi bahise batabara bajya muri urwo rugo kureba iby’uwo mujura ariko bageze mu rugo bashakisha mu nzu hose baraheba.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, avuga ko Polisi yahurujwe na nyiri urugo avuga ko yakingiranye umujura mu nzu ye, ariko bagezeyo barashakisha mu baraheba.

Ati “Umwana w’umukozi ni we watabaje ko umuntu amwinjiranye mu nzu ahita amukingirana, Polisi yajyanyeyo na shebuja w’uwo mwana, inzu barayikingura barasaka, bajya muri purafo, bareba ko hari aho yaba yatoboye barahabura.”

Umukuru w’Umudugudu wa Barija B, Rukundo Jean Claude, avuga ko na we yahurujwe ko mu nzu ya Kanyange Diane hinjiyemo umujura ariko umukozi yamukingiraniyemo.

Ngo barahuruye n’abaturage bagota inzu kugira ngo atabacika, inzego z’umutekano zitarahagera ariko batungurwa no kutamubona.

Icyakora we akeka ko uwo muntu ukekwa ko yari umujura, yaba yarasohotse mbere y’uko umukozi babanje kurwana akinga inzu undi akibeshya ko yari akiyirimo.

Agira ati “Umukozi yatubwiye ko yabonye umuntu w’umudamu wari witandiye, yambaye gisiramukazi, amwinjirana mu nzu bararwana, uwo mwana ngo yahise asohoka arakinga. Ariko urebye ashobora kuba yarakinze umuntu yamutanze gusohoka. Unarebye ubwoba uwo mwana yari afite byagaragaraga ko ashobora kuba yarasohotse undi yamutanze hanze.”

Rukundo yemeza ko hari ibimenyetso bigaragara ko iyo nzu hari undi muntu udasanzwe wayinjiyemo.

Ati “Rwose umuntu kuba yarinjiyemo byo ntawabihakana kuko hari umugozi w’amashanyarazi wari ucometse twasanze wacomokotse, hari utwenda tw’abana bari babuze twahasanze bigaragara ko yari aje kwiba ibindi bintu ndetse n’ibase uwo mwana yifashishaga gukoropa mu nzu twasanze yamenetse, bigaragara ko hari abantu baharwaniye koko kandi uwo mwana yari afite ubwoba bwinshi nk’uwarwanye.”

Bamwe mu baturage bo ntibatinya kwemeza ko uwinjiye mu nzu yari igini aho kuba umuntu usanzwe.

Umuturage utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko bari basanzwe bibwa n’abantu bazima ariko ubwo haje amagini ibintu biza kubashiraho.

Yagize ati “Jyewe ndi ku ruhande rw’uriya mukobwa, umuntu ufite imyaka 18 yayoberwa ko yakingiranye umuntu mu nzu koko? Yaramukingiranye ahubwo ni igini, amagini ubu niyo atangiye kutwiba, Leta se izadutabara ite ko nabyo bigoye, aratumaraho ibintu, ntiwumva ko ryari ryitandiye, niko amagini agaragara.”

Gusa ubuyobozi buvuga ko butakwemeza ko ukekwa ko yari yakingiranywe ari igini ahubwo uvuga ko uwamukingiranye ari we wibeshye, kuko umuntu yari yagiye mbere y’uko akinga.

Si ubwa mbere mu Karere ka Nyagatare hafatiwe abantu mu nzu bikekwa ko baba baje kwiba, gusa ikitari gisanzwe ni ugukingiranwa mu nzu bamushakisha akabura hataboneka n’indi nzira yaba yanyuzemo agenda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

’Umuturage utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko bari basanzwe bibwa n’abantu bazima ariko ubwo haje amagini ibintu biza kubashiraho’ ... Mwihangane!!

B yanditse ku itariki ya: 3-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka