Uganda: Yitabye Imana asize abana 158 n’abuzukuru 500

Umugabo witwa Jack Kigongo wari utuye mu karere ka Kiboga mu gihugu cya Uganda yitabye Imana mu mpera z’ukwezi z’ugushyingo 2011 afite imyaka 103 asize abana 158 n’abuzukuru 500 bamukomokaho.

Uwo mugabo warwanye intambara ya kabiri y’isi n’intambara ya NRM afite ipeti rya Lieutenant yashatse abagore 20. Ubwo yavagamo umwuka yasize abagore 11 bakiriho harimo n’uwo yashatse afite imyaka 18 y’amavuko mu gihe we yari afite imyaka 80 y’amavuko; nk’uko Patrick Bulira, umuhungu we yabitangarije The new Vision.

Kigongo yabyaye abo bana 158 n’abuzukuru 500 ku bagore 20. Abagore 12 babanaga mu nzu imwe yari Kateera, abandi umunani bakaba mu rundi rugo.

Intambara ya NRM Kigongo yarwanye yatumye ubukire yari afite buyoyoka. Amakamyo abiri, uruganda rw’ikawa n’amashyo y’inka byarasahuwe ndetse binangizwa mu ntambara yamaze imyaka itanu. Abana be batangira kwirwanaho aho bacuruza imbuto mu isoko rya Kateera.

Abapfakazi batatu, abana babo ndetse n’abuzukuru baracyatuye mu nzu ya Kigongo, nk’uko ikinyamakuru The New Vision kibyemeza.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka