Uganda: Yahimbye ko yapfuye asiga umugore n’abana batatu ajya gushaka undi muri Amerika
Umugabo ukomoka muri Uganda yasize umugore bari barabyaranye gatatu, ajya kwivuza kanseri muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, aza guhimba urupfu rwe ndetse ko yanashyinguweyo ariko byose ari ibinyoma byo kugira ngo abone uko yishakira undi mugore aho muri Amerika.
Ikinyamakuru The Kampala Daily cyatangaje ko inkuru y’uwo mugabo yashyizwe hanze n’umugore we babyaranye gatatu ubwo yabinyuzaga ku rubuga rwa X, mu izina rya Remssx, avuga ko “Inkuru avuga ari ukuri nta guhimba kuyirimo, nubwo atifuje gutangaza amazina ye”.
Uwo mugore utarigeze yandika igihe n’amatariki y’uko ibintu byakurikiranye, yavuze ko umugabo we yajyanywe muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika kuvuzwa Kanseri, ariko akamwangira kujyana nawe, ahubwo akajya na mushiki we wanamufashije muri ibyo binyoma byose.
Yagize ati, “ Umugabo wanjye yajyanywe muri Amerika kuvuzwa Kanseri. Ntiyanyemereye kujyana nawe, ahubwo yajyanye na mushiki we. Nubwo naje kubwirwa ko yapfuye ndetse agashyingurwa muri Amerika, ariko naje kumenya ko ariho ari muzima ndetse yashatse n’undi mugore”.
Bivugwa ko mbere yo kujyanwa muri Amerika, uwo mugabo yafashe inguzanyo ndetse ingwate ikaba yari inzu umugore we n’abana babagamo.
Yagize ati,“ Nararize anshiramo, sinashoboraga kumugeraho, ntiyigeze ambwira izina ry’Ibitaro ajyanywemo, mushiki we yitabaga telefoni yanjye rimwe gusa mu cyumweru”.
Nyuma y’ibyumweru bine, ngo nibwo mushiki w’umugabo yahamagaye uwo mugore amubwira ko umugabo we yapfuye kandi ko bitabakundira kugarukana umurambo kugira ngo uze gushyingurwa iwe.
Umugore avuga ko nubwo yari yarabwiwe ibyo, ariko yaje kumenya ko umugabo ari muzima ndetse yashatse undi mugore aho muri Amerika.
Yagize ati, “Naje kwemera uko ibintu bimeze, nahisemo gukomeza kwita ku buzima bwanjye. Ndashima ku bw’abana banjye, kuba dufite aho dukinga umusaya, kandi nshima no kuba tubana n’umuvandimwe wanjye unshyigikira akanamfasha muri byose”.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Icecekere maman buriya isi nta nyiturano igira n’umugabo rero ni umwana w’undi ari uwo mushiki we, ari uwo mugabo ari n’uwo mugore bashakanye bazabona ishyano kuko urumva ko ari imipangu bari bapanze nk’abavandimwe, mbega isi ariko igire mu Mana cyane niyo izabisobanura.