Uganda: Umubyeyi yabyaye abana 6 b’impanga

Muri Uganda, umubyeyi witwa Glorious Betonde w’imyaka 40, yibarutse abana batandatu (6) b’impanga, harimo abahungu batanu n’umukobwa umwe, icyo kikaba ari igitangaza cyabaye kuri uwo muryango, nk’uko babyivugira nubwo bavutse bataruzuza amezi icyenda nk’uko bisanzwe.

Bishimiye ko abana bose bameze neza
Bishimiye ko abana bose bameze neza

Abo bana bavutse mu buryo bw’igitangaza, bavukiye mu bitaro bya Neo Care mu Mujyi wa Mbarara, bavuka ku mezi arindwi gusa, kuko bitakunze gutegereza amezi icyenda asanzwe abana bavukira.

Ikinyamakuru New Vision cyandikirwa aho muri Uganda, cyatangaje ko icyo gitangaza cyabaye ku wa Gatanu Mutagatifu, mu gihe abakirisitu barimo bitegura kwizihiza umunsi wa Pasika ushushanya umunsi Yezu/Yesu yazutseho, ariko uhereye ubwo amakuru y’icyo gitangaza cyabaye kuri uwo muryango, yakomeje gukwirakwira, abantu batandukanye batanga impundu kuri uwo mubyeyi.

Uwo mubyeyi Betonde wabyaye aganira n’itangazamukuru yagize ati “Nishimye cyane, kandi ndashima Imana kubera uwo mugisha udasnzwe yampaye, ibi bintu ni ibitangaza gusa”.

Akimara kubyara abo bana be b’impanga, ngo byaramunaniye guhisha amarangamutima ye y’ibyishimo yari atewe no kubona abana be bose bavutse neza ari bazima.

Abo bana 6 b’impanga bavutse ari inda ya kabiri Betonde yari atwise, ariko ubwa mbere bwo ngo yabyaye umwana umwe gusa. Bakimara kuvuka kandi, bitewe n’uko batari bagejeje igihe, ngo bahise bajyanwa kwitabwaho n’itsinda ry’inzobere z’abaganga mu bitaro by’abana bya Holy Innocents, biherereye ahitwa i Nyamitanga.

Dr Mike Kyewalyanga, umuganga w’abana muri ibyo bitaro, yatangaje ko itsinda ry’abaganga barimo kwita kuri abo bana, kuko bafite ibibazo abana bavutse igihe kitageze bakunze kugira, harimo ibyo kudahumeka neza, no kudashobora kunywa neza.

Yagize ati "Ariko nubwo bimeze bityo, twizeye ubushobozi bwacu mu bijyanye no kubitaho uko bikwiye, kuko hari n’abandi bana bagiye bavukana ibibazo nk’ibyo ariko tukabitaho bakamera neza”.

Se w’abo bana witwa Vincent Tumwesigye, na we yavuze ibyishimo atewe n’uwo mugisha udasanzwe, avuga ko ashima Imana cyane yabikoze, ikamuha abana 6 icyarimwe, baje ari bazima kandi beza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka