Uganda: Imvubu yamize umwana, bayiteye amabuye imuruka akiri muzima

Muri Uganda ahitwa Kasese, umwana w’umuhungu w’imyaka ibiri (2), yarokotse urupfu mu buryo bw’igitangaza, nyuma yo kumirwa n’imvubu, ikaza kumuruka akiri muzima.

Uwo mwana yitwa Paul Iga, akaba ngo yarimo akinira iruhande rw’inzu iwabo, hafi y’Ikiyaga cya Edward.

Polisi ya Uganda, ivuga ko imvubu yaje igafata uwo mwana, ikamumira ihereye ku mutwe igeza mu rukenyerero, ku bw’amahirwe hakaza umuntu akamutabara.

Polisi yavuze ko ku bw’amahirwe, hari umuturage utuye muri ako gace witwa Chrispas Bagonza, wabonye ibyo biba, atangira gutera iyo nyamaswa amabuye menshi, nyuma iza gucira uwo mwana akiri muzima.

Ku bw’igitangaza, iyo mvubu ngo yumvise irembejwe no guterwa amabuye igira ubwoba, igarura uwo mwana yari yamize, nyuma isubira mu kiyaga aho yari yaje ituruka.

Polisi ivuga ko uwo mwana bahise bamwihutana ku ivuriro ribegereye, kugira ngo avurwe ibikomere imvubu yari yamueye.

Abayobozi bo muri ako gace bavuze ko “Iyo ari inshuro ya mbere imvubu yasohotse mu kiyaga cya Edward ikibasira umwana muto gutyo”.

N’ubwo imvubu ari inyamaswa ifatwa nk’idatinyitse cyane, ugereranyije n’izindi nyamaswa z’inkazi zo muri Afurika, ariko ngo zica abantu bagera kuri 500 buri mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Njye ndi umukristu gatulika, nahise mbona ko uriya mwana yamaye umdari w’ibitangaza (médaille miraculeuse) ndushaho kwemera. Kiriya ni igitangaza, Yezu aracyskora ibitangaza🙏🙏🙏

Cécile yanditse ku itariki ya: 20-12-2022  →  Musubize

Imana ikora ibitangaza nkumwe womur bibiriy amirw nuruf

Nkunzimana mustaf yanditse ku itariki ya: 19-12-2022  →  Musubize

AHA! BIRAKAZE BAREBE UKO BIMURA ABAHATURIYE

Eduard yanditse ku itariki ya: 19-12-2022  →  Musubize

ibintu nkibyo bibaho gacye gusa uwo mwana azarama

kwizera emmanuel yanditse ku itariki ya: 19-12-2022  →  Musubize

CAne biratangaje

Nkunzimana mustaf yanditse ku itariki ya: 19-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka