Ubuyapani: Yahawe impozamarira kuko yaguraniwe ababyeyi akimara kuvuka
Urukiko rw’i Tokyo ruherutse gusaba ibitaro bimwe byo mu Buyapani kwishyura miliyoni 38 z’amayeni (angana n’amayero ibihumbi 281) y’impozamarira, umugabo w’imyaka 60 kubera ko iri vuriro ryamuhaye ababyeyi b’abakene nyamara we abamubyaye bari abakire.
Uyu mugabo wavutse mu mwaka w’1953 utaravuzwe izina muri iyi nkuru iri ku rubuga rwa www.7sur7.be, ngo yavukijwe amahirwe yo kumenya ababyeyi be, kuko yamenye ko abo yitaga ababyeyi be batari bo, abamubyaye baramaze kwitaba Imana.
Ivuriro yavukiyemo ngo ni ryo ryibeshye rimuha ababyeyi batari bo, b’abakene, batanagira icyo bapfana. Uwitwaga se ngo yapfuye afite imyaka ibiri yonyine, ku buryo ngo byabaye ngombwa ko yiga nijoro, naho ku manywa akirirwa akora mu ruganda.
Icyo gihe yari abayeho nabi, yirwanaho, uwamutwariye umwanya iruhande rw’ababyeyi we, na we atabishaka, we yabashije kwiga nta kibazo, aniga kaminuza. Abitwaga barumuna be ariko ngo bahoraga batekereza ko bashobora kuba badahuje ababyeyi, maze ibizamini bya ADN bakoresheje mu mwaka w’2009 birabyemeza.
Ibi ngo byatumye aba bavandimwe be biyemeza gushakisha uwo bavukana neza, maze bifashishije amadosiye y’aho yavukiye babasha kumenya umuvandimwe wabo nyawe mu mwaka w’2012 : bombi bari bavutse ku munsi umwe, gusa umwe yavutse iminota 13 nyuma y’undi.
Kimwe mu bisobanuro bitangwa ku mpamvu yo kuguranira aba bana ababyeyi, ni uko ngo mu bihe bavutsemo mu Buyapani havukaga abana benshi. Iyi nkuru yenda gusa n’ikinwa muri filime yitwa « la vie est un long fleuve tranquille ».
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|