Ubushinwa : Umukozi wa Leta yahishe inoti zigera kuri miliyoni mu rugo iwe

Umukozi wa Leta y’Ubushinwa wari ufite mu nshingano ze gutanga impushya zo kubaka amasantarari y’umuriro w’amashanyarazi, aherutse gufatanwa miriyoni 100 z’amayiwani (ayinga miriyoni 11,8 y’amayero) yari yarahishe mu rugo iwe.

Iyi mari ingana gutya igizwe n’inoti z’ijana ijana gusa, ku buryo kuzibara ngo byabaye ingorabahizi : polisi yarinze kwifashisha imashini zitari munsi ya 16, kandi ngo umurimo wo kubara warangiye enye muri zo zitakibasha gukoreshwa.

Iyi nkuru dusoma kuri lepoint.fr inavuga ko kuba izi noti zingana na miriyoni ijana z’amayiwani, kandi zikaba zari amajanajana, uwazitondeka imwe hejuru y’izindi zakora agakuta ka metero 100 z’uburebure.

Uyu mukozi witwa Wei Pengyuan yafashwe nyuma y’uko guhera mu mwaka ushize, Leta y’Ubushinwa yatangije gahunda ikomeye yo kurwanya ruswa, ireba abakozi bo ku nzego zose.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka