Ubushinwa : Collant ifite ubwoya, uburyo bwo kurwanya gufatwa ku ngufu

Nyuma yo kubona ko icyaha cyo gufata ku ngufu kigenda cyiyongera mu Bushinwa, ngo hashyizwe ahagaragara umwambaro ushobora gutuma kigabanuka: collant (umwenda ufata ku mubiri) ifite ubwoya.

Iyi nkuru dusanga kuri lepoint.fr ivuga ko uyu mwambaro wagaragajwe kuri Weibo (Twitter y’inshinwa), uherekejwe n’ubutumwa buvuga ngo “umwambaro mwiza wo mu gihe cy’izuba, w’ingirakamaro cyane ku bakobwa batemberana n’inshuti zabo.”

Abagaragaje uyu mwambaro batekereza ko kuba uriho ubwoya bwinshi watuma abagabo b’Abashinwa batifuza uwambaye, kuko ngo batamenyereye abakobwa bafite ubwoya bumeze gutyo ku maguru.”

Kuri ubu, nta kigaragaza ko uyu mwambaro waba ugurishwa. Ikizwi ariko ni uko iyi foto yakunzwe kandi ko abagore benshi bagaragaje ko bawushaka. Igisigaye ni ukwizera ko igihe bawambaye batahura n’abakunda ubwoya!

Uyu mwambaro uvuzweho nyuma y’uko mu Buhinde hari abanyeshuri bakoze isutiye (soutien-gorge) ibyara amashanyarazi iyo hari uwegereye igituza cy’uyambaye atabifitiye uburenganzira.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

twishimiye amakuru yanyu.

Bizy Frankzo yanditse ku itariki ya: 28-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka