Uburoso bw’amenyo bwafatishije umugabo wacaga inyuma umugore we

Mu Bwongereza, umugore yafashe umugabo we wari umaze amezi 3 amuca inyuma, abifashijwemo n’uburoso bw’amenyo bukoresha amashanyarazi, bukanohereza amakuru kuri telefoni igihe bwahujwe na telefone hifashishijwe ‘Bluetooth’, noneho hagashyirwamo porogaramu itanga amakuru muri telefone igihe cyose ubwo buroso bukoreshejwe.

Amakuru ubwo buroso butanga muri telefoni y’ukoresha iyo porogaramu, aba yerakana ko uburoso bukoreshejwe ku isaha runaka, n’iminota ibyo bigafasha mu kumenya inshuro umuntu yoza amenyo ye ku munsi n’ibindi.

Kuri uwo mugore wo mu Bwongereza, nk’umubyeyi w’abana babiri, yaguze ubwo buroso bw’amashanyarazi agamije gushishikariza abo bana be kujya bagira isuku yo mu kanwa, kubera ko bazi ko nyina amenya niba bogeje amenyo cyangwa batabikoze abirebeye kuri telefoni ye igezweho, ariko n’ababyeyi bombi batangira gukoresha ubwo buroso.

Gusa, uwo mugore yatangiye kujya acyeka ko umugabo we yaba amuca inyuma, kubera ko mu gihe yagenzuraga inshuro abana be boza amenyo, yabonye ko umugabo akoresha ubwo buroso mu masaha ubundi yagombye kuba ari mu kazi.

Byatangajwe n’ikinyamakuru The Mirror, mu kiganiro cyagiranye na Paul Jones, umugenzacyaha wigenga wakoranye n’uwo mugore mu gukurikirana iyo dosiye idasanzwe.

Yavuze ko bitangira, uwo mugore yabonaga uburoso bukoreshwa kandi ari mu masaha abana bari ku ishuri n’umugabo we yagombye kuba ari mu kazi. Ariko umunsi umwe nyuma yo kugeza abana ku mashuri, ngo yabajije umugabo we niba ari we ukoresha uburoso ku wa Gatanu mu masaha y’akazi, aramuhanakanira, amubwira ko no ku wa Gatanu aba ari ku kazi umunsi wose.

Paul Jones yagize ati “Umukiriya wanjye yatangiye kujya abona ko umugabo we akoresha uburoso bwo mu kanwa mu rugo mu masaha adasanzwe, ubundi yagombye kuba ari mu kazi. Ku ntangiriro ntabwo byahise bigaragara nk’ikibazo, ndetse nta nubwo byabaye nk’impuruza by’ako kanya”.

Gusa ngo uko iminsi yagendaga ishira, uwo mugore yabonye ko buri ku wa Gatanu w’icyumweru, atangira kugira amakenga. Paul Jones yavuze ko mu by’ukuri yari amaze amezi atatu (3) adakora buri ku wa Gatanu, ahubwo akazana umukobwa bakoranaga banakundana, bakiriranwa aho mu nzu y’umuryango, kubera ko nta wundi muntu wabaga uhari yaba umugore n’abana.

Paul Jones yagize ati “Yafashwe hashingiwe ku makuru yatangwaga n’iyo porogaramu yashyizwe muri telefoni ihujwe n’uburoso bwo mu kanwa, kuko bwagaragaje ko hari umuntu wogeje amenyo saa yine n’iminota mirongo ine n’umunani (10:48) za mu gitondo, kandi yagombaga kuba ari mu kazi guhera saa tatu za mu gitondo (9h:00), ibyo rero ni ibintu bikomeye kubisobanura”.

Paul Jones yaboneyeho umwanya wo kuburira abantu bajya baca inyuma abo bashakanye, ko uretse ibyo gukurikirana amakuru binyuze mu guhamagara kuri telefoni no ku butumwa bugufi abantu baba bandika kuri za telefoni, hari n’utundi dukoresho duto nk’uburoso bwo mu kanwa dushobora kwifashishwa mu gufata abaca inyuma abo bashanye, kuko amakuru butanga aba yizewe.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka