Ubukwe bwa Mukeshimana ufite ubumuga bw’ubugufi bwashyize burataha (Amafoto)

Nyuma y’uko tariki 10 Mutarama 2018 Aaron Ndayitegeye w’imyaka 26 asezeranye na Josée Mukeshimana w’imyaka 50 mu Murenge wa Huye, ari nawo batuyemo bombi, mu gitondo cyo kuri uyu wa 12 Mutarama 2018 abantu bibazaga niba Ndayitegeye atabenze Mukeshimana kuko yatinze kwitabira umuhango wo kumusaba.

Byari biteganyijwe ko ajya kumusaba saa tatu za mu gitondo, umuhango ukabera ku Ngoro y’Umurage w’u Rwanda y’i Huye, ari naho Mukeshimana akora, ariko saa saba zibura mike ni bwo uyu musore yahageze.

Umugeni we yari amutegereje atuje, ari kumwe n’abakobwa ndetse n’ababyeyi bari bamugaragiye.

Abageze kwa Ndayitegeye bavuga ko kumukura mu rugo ngo aze gusaba umugeni byagoranye, kuko ngo yavugaga ngo nibamwihorere arirwariye.

Gusa n’ushidikanya kwa Ndayitegeye byanagaragaye aho byageze igihe cyo kujya kwitegura ngo bajye gusezerana mu rusengero, atinda kugenda.

No mu gihe cyo gusohokana umugeni binjira mu modoka, Ndayitegeye yabanje gusa n’usohoka asize umugeni, bamwibutsa ko yamusize asubirayo.

N’ubwo ubu bukwe bwabaye utu dushya twose ntibyabubujije gutaha kugeza kumusozo.

Amafoto

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

imana niyo itanga byose
kd niyo mugenga wabyose ntimubishidikanye

MFITUMUKIZA FRIDAY yanditse ku itariki ya: 25-03-2020  →  Musubize

Imana ijya ikura ibishoboka mubidashoboka ubworero abantu bareke kubyibazaho cyangwa ngo bake keko umusore akurikiye imitungo kuko ikora uko ishaka

uwiringiyimana anitha yanditse ku itariki ya: 13-09-2019  →  Musubize

Ntabwo ari Imana yakoze ibi mwiyibeshyera! Ese satani we ntakora? Ninde wemeza ko ibi byavuye ku Mana?

Innocent yanditse ku itariki ya: 13-08-2019  →  Musubize

Amafranga azarikora ubu azabyara umwana tutabeshye

Cyiza yanditse ku itariki ya: 6-02-2019  →  Musubize

Imana Yacu nurukundo Kandi nawe taremye Idafiteho umugambimwiza Kandi Imana yigahesha icyubahiro kugirango abatayizi bayibone nabwo yigaragaza Ahubwo yiyerekana Mumirimo ikorerwa kwisi Nkuko mubona Uyumukobwa Ako
ze ubukwe numusore batareshya Kubwange Umusore nakibazo afite cyubugufi kandinkekako atabuze abandi bakobwa. Ahubwo niyamana Yigaragaje Kugirangi tuyibone

Kakiza yanditse ku itariki ya: 13-01-2019  →  Musubize

uwiteka niwe ugena byose

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 18-05-2019  →  Musubize

Imana Itoranya uko Ishaka, Izabahe kubyara hungu na kobwa.

Innocent TURATSINZE yanditse ku itariki ya: 13-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka