U Bwongereza: Umugabo yitwikiye inzu ku bushake kugira ngo abone abazimya umuriro

Mu Bwongereza, umugabo ukunda bikabije abashinzwe kuzimya inkongi z’umuriro, yahanishijwe n’urukiko gufungwa imyaka ibiri, nyuma y’uko we yiyemereye ko yitwikiye inzu ku bushake, akabikora inshuro ebyiri zitandukanye mu ijoro rimwe, agamije kureba uko abashinzwe kuzimya inkongi bitwara mu bikorwa byo kuzimya iyo nzu ye.

Uwo mugabo w’imyaka 26 yitwa James Brown, atuye ahitwa i Northumberland, akaba afatwa nk’umuntu ukunda abashinzwe kuzimya inkongi z’umuriro ku rwego rukabije, ku buryo byatumye yisanga yakoze icyaha gihanwa n’amategeko aho mu Bwongereza, akitwikira inzu ubwe, kugira abo bashinzwe kuzimya inkongi baze iwe, agire umwanya munini wo kubareba akanabitegereza kuko bimunezeza.

Uwo musore ngo yasobanuye ko mu byifuzo bye akiri muto yajyaga yifuza kuzakora uwo mwuga, ariko ntibyamukundira, noneho akajya ahora ahamara iryo shami ry’abashizwe kuzimya inkongi kuri telefoni kandi nta kibazo cy’inkongi abonye, ariko ngo aza kumva ibyo bidahagije, ahitamo kwitikira inzu kugira ngo ahuruze abo bazimya inkongi baze abone uko abareba bari muri ako kazi kabo akunda bidasanzwe.

Tariki 9 Mata 2025, ishami rishinzwe iby’inkongi ryohorejwe ahitwa kuri ‘Eleventh Avenue, i Ashington, kuzimya inkongi, byavugwaga ko yatewe n’ibibazo by’amashanyarazi, nyuma ifata utubati n’ibitanda byo mu nzu, abo bashinzwe kuzimya inkongi baje basanga koko ifitanye isano n’amashanyarazi, barayacomokora, barayizimya. Hashize iminoya 90 gusa, uwo mugabo witwa Brown yongera guhamagara abo bashinzwe kuzimya inkongi avuga ko havutse indi nkongi.

Abo bashinzwe kuzimya inkongi bagarutse, basohoye ibintu byo mu nzu byamaze gufatwa n’inkongi, ariko bahita babaza uwo mugabo igiteye iyo nkongi ya kabiri, ababwira ko itewe n’amashanyarazi, ariko abo bashinzwe kuzimya inkongi bavuga ko bitumikana, ukuntu inkongi yaba itewe n’amashanyarazi kandi bayacomokoye mu gihe bazimyaga inkongi ya mbere, ibyo bituma batangira gutekereza ko iyo nkongi yatangiwe n’umuntu abikoze ku bushake.

Inyandiko z’urukiko zerekana ko James Brown yarimo afata amashusho abo bashinzwe kuzimya inkongi barimo bazimya umuriro bihuta, ariko bigaragara ko atuje kandi yishimiye kuba abo bashinzwe kuzimya inkongi bari aho ku nzu ye. Nyuma barebye mu makuru yabitswe, bihita bigaragara ko uwo mugabo yahamagaye abashinzwe kuzimya inkongi inshuro 80 mu mezi 12 mbere yo kwitwikira inzu ubwe.

Mu rukiko, Brown nawe ubwe, yiyemereye ko ari we ubwe wateje izo nkongi zombi kubera ko akunda kubareba, kandi ko ibyo yabikoze yirengagije ko hari ubuzima bw’abantu arimo ashyira mu kaga.

Umucamanza Robert Adams waburanishije urwo rubanza rwa James Brown, yagize ati,” Bigaragara ko ukunda guhamagara cyane abashinzwe kuzimya inkongi z’umuriro, kurusha uko ukunda guteza inkongzi z’umuriro. Ubu watumye hakoreshwa ingengo y’imari nyinshi y’imfabusa y’ishami rishinzwe kurwanya inkongi, kandi iyo ngengo y’imari yari gukoreshwa mu gutabara ubuzima bw’abandi bantu bari mu kaga. Nizera ko hari isomo wakuyemo muri ibyo bwakoze”.

Ikinyamakuru OddityCentral cyatangaje ko James Brown yahanishijwe igihano cyo gufungwa amezi umunani gisubitswe mu myaka ibiri, hakiyongeraho n’amasaha 150 y’imirimo nsimburagifungo adahemberwa, kandi akaba yarabujijwe kuzongera guhamagara abashinzwe kuzimya inkongi z’umuriro guhera igihe yatabwaga muri yombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka