U Bwongereza: Umugabo yabeshye ko arwaye kanseri kugira ngo adatandukana n’umukunzi we

Mu Bwongereza, umugabo yabeshye ko arwaye kanseri, atangira no gufata imiti itari ngombwa mu rwego rwo kubuza umukunzi we gutandukana na we.

Karen Gregory n'umugabo we Kevin Bevis
Karen Gregory n’umugabo we Kevin Bevis

Uyu mugabo witwa Kevin Bevis, ukomoka mu gace ka Kent, mu gihugu cy’u Bwongereza, akaba yarafataga ibinini 20 buri munsi, rimwe na rimwe agasaba umukunzi we ko bajyana kwa muganga, ndetse muri uko kubeshya, inshuti z’umukobwa zamugiriye impuhwe zitangira gukusanya amafaranga yo kumufasha.

Mu buhamya bwe, madame Karen Gregory w’imyaka 50 avuga ko ubwo yari amaranye imyaka ibiri na Kevin w’imyaka 38, yamusabye ko batandukana. Icyo gihe ngo Kevin yifuzaga ko bajya baryamana n’abandi bantu, n’ubwo Karen we atabyifuzaga. Muri icyo gihe nibwo Kevin yaje kuvuga ko arwaye indwara ya cancer, bituma Karen ahagarika icyemezo yari yafashe cyo gutandukana, kuko yifuzaga kumwitaho mu burwayi bwe.

Wakwibaza uburyo umukunzi we witwa Karen Gregory, atigeze abasha gusobanukirwa iby’iki kinyoma mu gihe cy’umwaka wose.

Karen Gregory avuga ko iyo bajyaga kwa muganga, umugabo yasabaga umukunzi we kumutegerereza hanze, akamubwira ko atifuza ko amubona ari mu bitaro.

Madame Gregory agira ati: "Namujyanaga kwa muganga nkasigara mu modoka mutegereje. Yasohokaga afite ibipfuko ku mubiri we, akambwira uburyo abaforomo bamwitayeho. Yabaga afite ibikarito by’imiti yanywaga umunsi wose."

Karen yamufashaga kugenda yitwaje inkoni, kuko yavugaga ko adashobora kwigendesha.

Umushinjacyaha wo mu rukiko rw’aho i Kent, avuga ko muri uko kwitanga yita ku mukunzi we, Karen Gregory yemeraga no kuryamana n’abandi bagabo, kuko Kevin yavugaga ko bimushimisha.

Umunsi umwe Karen arimo gukora isuku mu nzu nibwo yaguye kuri ya miti maze asanga atari imiti ivura cancer, ahubwo ari ibinini bya vitamines ndetse n’izindi nyongera (supplements) zikenewe n’umubiri.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2019, nibwo Kevin yataye Karen ku munigo, avuga ko nta mpamvu yo kubaho afite. Karen yahise atanga ikirego mu rukiko bityo Kevin atabwa muri yombi. Imbere y’urukiko, Kevin yiyemerera ko atigeze arwara cancer.

Inkuru Kigali Today ikesha urubuga metro rwo mu Bwongereza ivuga ko Kevin yakatiwe n’urukiko igifungo cy’amezi 18, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bibiri, birimo icyo gukubita no gukomeretsa n’icyo guhoza umukunzi we ku nkeke.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka