U Bushinwa: Imodoka nto zitagira umushoferi ziratwara abagenzi hagamijwe kwirinda COVID-19

Mu gihugu cy’u Bushinwa gifatwa nk’ahatangiriye icyorezo cya Covid-19, hadutse imodoka ntoya zitwara abagenzi zitagira umushoferi kubera impungenge zo kugenda mu modoka rusange.

Izi modoka zifite ikoranabuhanga rituma zidakenera umushoferi (Ifoto: WERIDE)
Izi modoka zifite ikoranabuhanga rituma zidakenera umushoferi (Ifoto: WERIDE)

Abacuruza izi modoka zo mu bwoko bw’ivatiri zizwi nka ‘Robot Taxi’ barateganya kongera umubare wazo mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’abagenzi bakomeje kugaragaza ko bazifuza ari benshi.

Rumwe mu nganda zikora izi modoka rurateganya ko guhera ubu kugeza mu kwezi gutaha kwa 6 ruzaba rumaze gushyira hanze imodoka nk’izi 100 mu mujyi wa Shanghai.

Umuvugizi w’uru ruganda rwitwa Autox rushyigikiwe na kompanyi Alibaba y’Abashinwa ikora ubucuruzi bwo kuri murandasi, avuga ko icyorezo cya Covid-19 cyatumye babona ko abantu bakeneye izi modoka.

Akomeza avuga ko ari yo mpamvu batekereje gukora Robot Taxi zinifitiye ubwazo uburyo (system) bwo kwica mikorobe (auto-désinfectant) kuko batekerezaga ko zishobora gutabara ubuzima bwa benshi hirindwa ikwirakwira rya Covid-19.

Avuga kandi ko bamaze gusobanukirwa n’akamaro kazo kuko bazifashishije mu minsi ishize, igihe u Bushinwa bwari bwugarijwe n’icyorezo Covid-19, aho imodoka 107 zagejejwe mu mijyi 17 zakoreshejwe mu gutera imiti yica mikorobe no mu gutwara ibicuruzwa by’ibanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

muraho neza? mbanje kubashimira icyo gitekerezo mwagize izo modoka za robot tax muzazongere zibenyinshi muzisakaze mubihugu bitandukanye bikirwaye icyorezo cya covid 19. kugirango turebeko icyo cyorezo cyagabanyuka. mu rwanda byababyiza izo modoka zihageze . murakoze mugire ibihe byiza.

nsengiyumva joseph yanditse ku itariki ya: 14-06-2020  →  Musubize

Abashinwa bari gukora ibintu byiza kbs natwe Ali Baba tumusabe tubeduteranya Robot imodoka Taxi byaba ari byiza

DUMBULI yanditse ku itariki ya: 10-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka