U Bushinwa: Abasaba akazi bategekwa guhisha amasura

Sosiyete y’ahitwa Chengdu mu Bushinwa, ikora mu bya Logistics (Chengdu Ant Logistics), irashimirwa kuba isaba abashaka akazi ndetse n’abagatanga kwambara ‘masks’ zihisha amasura yabo mu rwego rwo kwirinda ko hari umuntu waje gusaba akazi warenganywa hagendewe ku buryo agaragara ku isura.

‘Chengdu Ant Logistics’ yagarutsweho cyane muri iyi minsi nyuma ya videwo yafashwe n’umwe mu bari baje gukora ikizamini cy’akazi cyo mu buryo bwo kuvuga, nyuma ikaza gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga aho mu Bushinwa.

Iyo videwo igaragaza abantu bambaye ‘masks’ zihishe amasura yabo, bicaye ku murongo bategereje gukoreshwa ikizamini cyo mu buryo bwo kuvuga (interview), kandi bivugwa ko n’uwakoreshaga icyo kizamini na we yari yambaye ‘mask’ nk’iyo ihishe isura yose.

Nyuma y’uko iyo videwo ikwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, iyo sosiyete yasohoye itangazo isobanura ko ibyo yabikoze ityo mu gihe yarimo itanga ibizamini byo gushaka abakozi bashya, ibikora mu rwego rwo kurwanya ko hari uwo babera, cyangwa se bakamurenganya kubera ukuntu agaragara mu isura.

Ikindi iyo sosiyete yavuze, ni uko ubwo buryo bugabanya umuhangayiko/umujagararo (stress), bakagaragaza ibyo bashoboye gusa, hatarebwe uko bagaragara.

Iyo videwo nyuma yo kuzenguruka cyane ku mbuga nkoranyambaga aho mu Bushinwa, abantu babarirwa muri za Miliyoni bashimye iyo gahunda y’iyo sosiyete, bavuga ko na bo mu gihe baba bagiye gusaba akazi ntacyo byaba bibatwaye basabwe kwambara ‘masks’ zihisha amasura.

Umwe mu barebye iyo videwo, yanditse agira ati “Nkanjye nk’umuntu usanzwe utinya kuvuga ndebana n’abantu, nakwishimira gukora iyo ‘interview’ y’akazi ”.

Naho undi yanditse agira ati “ Ibi ni uburinganire rwose, kuba umuntu agaragara neza, ntibyagombye kujya bihabwa agaciro mu kizamini cy’akazi cyo mu buryo bwo kuvuga”.

Gusa hari n’abagaragaje ko bafite impungenge ku bijyanye n’ibisobanuro iyo sosiyete ‘Chengdu Ant Logistics’ yatanze, ko ari ugufasha abasaba akazi, ko bishobora kuba atari ukuri, ahubwo ko bishobora kuba byari ukwamamaza izina ry’iyo sosiyete.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka