U Buhinde: Umugore yagenze ibirometero 160 n’amaguru nyuma yo kubyarira mu nzira

Mu Buhinde umugore utwite yafashwe n’ibise mu gihe yari ari mu rugendo, arabanza arabyara, ubundi akomeza urugendo rwa kilometero 160 n’amaguru yerekeza iwabo ku ivuko.

Uyu mugore utatangajwe amazina, yari kumwe n’umugabo we ndetse n’abandi bana be bane (4); bakaba bari bavuye mu mujyi wa Nashik uri muri Leta ya Maharashtra, berekeza mu wundi mujyi witwa Satna uri muri Leta ya Madhya Pradesh.

Mu gihe bari mu rugendo, uyu mugore yagezeho arahagarara, abyara umwana w’umukobwa. Uyu mwana yavutse tariki 5 Gicurasi 2020.

Umupolisi witwa Kavita Kanesh yabwiye televisiyo y’Abanyamerika yitwa CNN ko uyu mugore yaruhutse igihe kiri hagati y’isaha imwe n’igice n’amasaha abiri nyuma yo kubyara, ubundi akomeza urugendo. Uyu muryango ukaba uhagarikwa n’uyu mupolisi bamaze iminsi itanu mu nzira.

Kavita Kanesh yagize ati “Nta mafaranga bari bafite, nta n’ubundi buryo bwo kugenda bari bafite; kandi nta n’umuntu washakaga guhagarara ngo abahe lifuti”

Kanesh akomeza avuga ko uyu muryango wavuye mu mujyi wa Nashik nyuma y’uko amabwiriza agamije gukumira ikwirakwira rya Covid-19 atangiye gukurikizwa aho mu Buhinde. Ibi bikaba byaratumye basigara nta buryo bwo gukorera amafaranga bafite, ndetse nta n’aho kuba bafite.

Kavita Kanesh akaba yarafashije uyu muryango kugera ku kigo nderabuzima aho umubyeyi abasha guhabwa ubuvuzi bw’ibanze.

Aho mu Buhinde, ibihumbi by’abimukira bagerageje guhunga imijyi yaho, basubira mu byaro nyuma y’uko hatangiye gukurikizwa amabwiriza yo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo Covid-19.

Gusa ibi byagoye benshi kubera ko imodoka zitwara abagenzi zitarimo gukora, bityo bagahitamo gukora ingendo z’ibirometero amagana n’amaguru.

U Buhinde bumaze kugira abarwayi basaga 78,000 bwaraye Covid-19. Mu gihe abagera ku 2,551 bamaze guhitanwa na yo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Umve sha wowe wiyise karekezi, jya wandika izina ryawe uritangije inyuguti nkuru, uti ’’Karekezi’’.

Gashirabake yanditse ku itariki ya: 21-05-2020  →  Musubize

Ibintu bidushimisha kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana. Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe abeshyera Imana ngo ibemera gutunga abagore benshi.Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19:6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi kuko bali barananiye Imana.Abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi.Izasigaza mu isi gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.

karekezi yanditse ku itariki ya: 20-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka