U Buhinde: Umugabo utereta hatabona yateje impagarara mu Mudugudu
Umugabo wo mu Buhinde, yafashwe nyuma yo kumara igihe akupira umuriro Umudugudu atuyemo wose, agamije guhura n’umukunzi mu mwijima, kugira ngo hatagira ubabona.
Hari hashize ibyumweru bitari bicyeya, abatuye ahitwa i Ganeshpur, mu Burasirazuba bw’u Buhinde, bahora babura umuriro mu masaha ajya kuba amwe, mu gihe butangiye kwira umwijima utangiye kuza.
Nta muntu n’umwe wari uzi igitera icyo kibazo cy’ibura ry’amashanyarazi, kuko ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi muri ako gace, cyavugaga ko nta kibazo na kimwe umuyoboro ufite cyatuma ukora nabi, kandi noneho nta wundi mudugudu n’umwe mu yindi ituranye na Ganeshpur wigeze utaka ikibazo nk’icyo cyo kubura umuriro bikamara igihe kandi ku masaha ajya kuba amwe.
Mu gihe abaturage bo muri uwo mudugudu bumvaga bamaze kurambirwa n’icyo kibazo, bishyize hamwe batangira gushaka igisubizo, hanyuma bamaze kubona ko umuriro ubura ku masaha amwe, mu gihe umwijima utangiye kuza, biyemeza gutangira gukora iperereza ubwabo ngo bamenye ikibitera.
Ijoro rimwe, umuriro ugiye nk’uko bisanzwe, batangira gukora ibisa n’amarondo bazenguruka mu mayira yose yo muri uwo mudugudu baza kugera ku bakunzi babiri bari ahantu ku ruzitiro rw’ishuri barimo baganirira mu mwijima.
Bakibageraho, ngo basanze ari umugabo usanzwe azwi cyane mu byo gukora amashanyarazi ukomoka muri uwo mudugudu ari kumwe n’umukobwa bakundana. Bamubajije, yemera ko koko ari we umaze igihe ateza ikibazo cy’amashanyarazi kimara amasaha hagati y’abiri n’atatu (2-3) uko ashatse guhura n’umukunzi we. Icyatumye abikora atyo, ngo ni uko yifuzaga ko urukundo rwabo rwakomeza kuba mu ibanga, agakupa umuriro mu mudugudu hose rero kugira ngo hatagira abantu bababonana.
Ikinyamakuru OddityCentral cyatangaje ko uwo musore agifatwa n’abo baturage ndetse akiyemerera ko ari we umaze igihe abakupira umuriro, baramukubise cyane, bamuha n’ikindi gihano cyo kumuzengurutsa mu mudugudu wose, bagenda bamwerekana.
Ku bw’amahirwe, mbere yo kumujyana mu nzego z’ubutegetsi ngo ahanwe, abasaza bakuze bafatwa nk’abantu bubashywe cyane muri uwo mudugudu, barateranye bategeka uwo musore guhita ashyingiranwa n’uwo mukobwa bakareka ibyo gukundana mu ibanga, nawe ahita abyemera atazuyaje.
Umwe mu batuye muri uwo mudugudu witwa Marar Ram Murmu aganira n’ikinyamakuru Tribune India yagize ati, “Uwo musore yahise asezerana n’uwo mukobwa imbere y’inama n’ubuyobozi bukuru bw’umudugudu (Sarpanch) n’abagize inama y’abaturage mu mudugudu”.
Uko gushyingiranwa kwarokoye uwo musore kuba yakurikiranwa n’izindi nzego z’umutekano, nta n’ibihano bindi yafatiwe nk’uko byemejwe na Vikas Kumar Azad, umuyobozi wa Polisi muri ako gace, agira ati, “ Twarabyumvise iby’icyo kibazo, ariko twagira icyo tubikoraho ari uko hari uwaje gutanga ikirego”.
Ohereza igitekerezo
|