U Bufaransa: Umugabo yafashwe amaze imyaka 28 atwara ibinyabiziga nta ‘permis’ agira

Mu Bufaransa,umugabo yafashwe nk’ufite agahigo muri icyo gihugu ko kumara imyaka myinshi atwara ibinyabiziga atabyemerewe, kuko nta permis agira guhera mu 1997, kuko ari bwo yayambuwe n’Abajandarume (gendarmes) b’ahitwa Tarare (Rhône) nyuma yo gufatwa atwaye ikinyabiziga yasinze.

Uwo mugabo avugwaho kuba yarashoboye gukoresha amayeri akomeye agacika abashinzwe umutekano wo mu muhanda muri iyo myaka, kandi buri munsi atwara ibinyabiziga mu mihanda itandukanye.

Ubusanzwe itegeko ry’aho mu Bufaransa, ngo riteganya ko iyo umushoferi cyangwa se umumotari yambuwe ‘permis’ igateshwa agaciro kubera icyaha yafatiwemo (annulation de permis de conduire), nk’uko byagenze kuri uwo wafashwe atwaye ikinyabiziga yasinze permis ye igateshwa agaciro, aba asabwa kongera gukora ikizamini cy’amategeko y’umuhanda ndetse n’ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga.

Ikindi kandi, aba asabwa ni ukujya kwisuzumisha kwa muganga akabona icyemezo cyo kwa muganga cyemezo ko afite ubuzima bumeze neza, n’ikindi cyemeza ko ubuzima bwe mu mutwe bumeze neza ku buryo yashobora ibikoresho bya tekiniki.

Babinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru Le Figaro abo Bajandarume, batangaje ko batunguwe no gufata umuntu umaze imyaka 28 atwara ibinyabiziga nta permis agira kuko yayambuwe mu 1997 ndetse igateshwa agaciro.

Ku ntangiriro, yahagaritswe n’abo bashinzwe umutekano wo mu muhanda kubera ko byagaragaraga ko yatinze gukoresha ubugenzuzi bw’ikinyabiziga cye ( contrôle technique), bituma baboneraho umwanya wo kugenzura n’ibindi byangombwa byose.

Urwego rw’Abajandarume b’aho i Rhône rwatangaje ko “ nyuma yo kugenzura ibyangombwa bye byahise bigaragara ko ikinyabiziga cye nta bwishingizi gifite”.

Ibyo birangiye bashatse kureba uruhushya rwe rwo gutwara ibinyabiziga, ariko batungurwa no gusanga rwarateshejwe agaciro guhera mu 1997, biturutse ku gutwara kandi yasinze.

Abo bajandarume batangaje ko muri iyo myaka hafi 30 amaze atwara ibinyabiziga nta ‘permis’, muri manda z’Abaperezida batanu batandukanye bayoboye icyo gihugu, yashoboye gucika amagenzura y’abajandarume agera ku 112. Ku bw’ibyo rero ngo agomba kugezwa imbere y’urukiko akisobanura nk’uko byemejwe n’urwo rwego rushinzwe umutekano wo mu muhanda.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka