Turukiya: Uko umuryango wose warokotse umutingito kubera akanyoni
Akanyoni gato ko mu bwoko bwitwa parakeet karokoye ubuzima bw’umuryango wose nyuma yo kuvuza amajwi adasanzwe mbere y’uko umutingito simusiga wibasira Igihugu cya Turukiya.
- Akanyoni Mavis na nyirako Mustafa
Ikinyamakuru the State News Agency kivuga ko ako kanyoni bita izina rya Mavis, kari kamaze amezi atatu gusa kageze muri uwo muryango.
Ba nyirako batuye mu gace ka Pazarcik, bavuga ko kuva bakazana katakundaga kuririmba nk’izindi nyoni ngenzi zako, ariko ngo mbere y’uko umutingito uba mu ijoro ryo ku itariki 06 Gashyantare 2023, kavugije amajwi adasanzwe, gakubita amababa cyane, kanazenguruka mu kazu kako mu buryo budasanzwe.
Nyuma gato yo kubyuka ngo barebe icyo kabaye, ni bwo umutingito ufite igipimo cya 7,8 watangiye kujegeza akarere batuyemo bahita bakizwa n’amaguru kandi bose bararokoka.
Kuva ubwo bahise barekera aho kugafungirana mu kazu kako, na ko karabakundira kagumana na bo mu icumbi ry’agateganyo, aho abantu benshi bakomeje kugasura n’amatsiko menshi.
Uwo muryango uvuga ko imbwa zo mu gace bari batuyemo na zo ngo zabanje kumoka mu buryo budasanzwe mbere y’umutingito.
Imibare iheruka gushyirwa ahagaragara irerekana ko umutingito wahitanye abantu babarirwa mu 45.000 wangiza ibikorwa remezo bitagira ingano muri Turukiya na Siriya.
Hagati aho ubuyobozi bwa Turukiya bwavuze ko bugiye gukora iperereza ku mpamvu yatumye hasenyuka amazu kariya kageni.
Kugeza ubu abantu 100 ni bo bamaze gutabwa muri yombi.
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Abo bantu batawe muri yombi na Leta ya Turkia bararengana, kuko sibo bazanye uwo mutingito kandi amazu bubatse ntabwo yigeze agwa kubera imyubakire idahwitse, byatewe nuko umutingito wari ufite imbarage nyinshi. aho barakabije!
Burya umuntu ashobora gukizwa n’akantu gato atatekerezaga.none se birashoboka ko hari abagize uruhare mugutuma umutingito ubaho? Ntibyoroshye bashakishwe
Aka kanyoni kadusigiye isomo ryo kubaha no kurengera ibidukikije. Urebye neza usanga ikiremwa cyose Imana yashyize kw’isi yarakiremye ufite impamvu.
Ntibitangaje cane kuko kuva nakera vyaramyeho imburi nkizo zikaba nokuri noa yarababuriye ntibunva ni muburundi imbwa irize haba harikitagenda neza.
None Abo bantu bashika ijana batawe muri yompi ku mvo nki?
Akokanyonikarataje ikingenzibagebagacungira umutekanonkukobacu nga ubuzimabwabo pe
Iyi Nyoni yongeye gushimangira impamvu tugomba kubaha no kurengera ibidukikije.Ibintu Imana yaremye ni« Magirirane»