Turkiya: Abatuye Lice basinze umwotsi w’urumogi rwatwikiwe mu mujyi

Muri Turkey, abaturage basaga 25.000 batuye mu Mujyi muto wa Lice mu Ntara ya Diyarbakır bisanze basinze urumogi batabigambiriye, ahubwo biturutse ku mwotsi mwinshi warwo waturukaga aho polisi ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge yarutwikiye iruvanye mu mukwabu.

Mu mpera z’ukwezi gushize kwa Mata 2025, nibwo ubuyobozi bwo muri Turkey, bwafashe icyemezo ko hagiye gutwikwa toni zisaga 20 z’urumogi zafashwe mu bihe bitandukanye zirunze mu Mujyi wa Lice. Nyuma yo gutangaza gahunda yo gutwika urwo rumogi, umwuka wo mu kirere cyo muri uwo Mujyi wahindutse umwotsi w’urumogi gusa, bitewe n’uko rwari rwinshi bituma rutwikwa mu minsi itanu yose.

Muri uko gutwika, abaturage bo mu Mujyi wa Lice, ngo ntibashoboraga gukingura amadirishya cyangwa inzugi z’inzu zabo, abandi bakirinda gusohoka mu mazu yabo ngo bajye hanze, kubera ko bari bafite impungenge zo guhumeka uwo mwuka ukaba wabamerera nabi.

Gusa, nubwo byari bimeze bityo, ngo abenshi bisanze bafite ibimenyetso bisanzwe biranga abantu banyoye iryo tabi ry’urumogi harimo kutabona neza, kugira isesemi no kuruka, kureba no kubona ibintu bidahari (hallucinations) n’ibindi.

Urumogi rwatwitswe muri rusange muri uwo Mujyi wa Lice, rwari Toni 20 zirengaho ibiro 766 n’amagarama 679, rufite agaciro ka Miliyari 10 z’Ama-Lira yo Turkey, ni ukuvuga Miliyari 371.2 z’amafaranga y’u Rwanda.

Urwo rumogi rwose ngo rwari rwarafashwe mu mikwabu itandukanye yabaye muri iyo Ntara ya Diyarbakır mu myaka ya 2023 na 2024.

Umwe mu batuye muri ako gace yagize ati, “ umwotsi w’ibiyobyabwenge watwikiriye akarere kose muri iyi minsi, ntidushobora gufungura amadirishya. Abana barwaye, ubu turahora tujya kwa muganga bya hato na hato”.

Umwe mu bayobozi b’ishyirahamwe ry’uburenganzira bwa muntu witwa Yahya Öğer we yavuze ko nubwo gufata ibyo biyobyabwenge bingana bityo ari intego ikomeye yagezweho n’abayobozi mu rwego rwo kubihashya, ariko ngo uburyo byatwitswemo ntabwo bukwiye.

Ikindi yashimangiye ko gutondeka ibipfunyika by’urwo rumogi ku buryo bikora izina ry’uwo Mujyi LICE mu gihe cyo kubitwika, nabyo byongereye ibibi mu bindi.

Yagize ati, “ Wenda ibi byakozwe nk’uburyo bwo gukumira ibiyobyabwenge, ariko gutwikirwa hagati mu Mujyi byagombaga guteza abaturage ikibazo kubera guhumeka uwo mwuka w’ibiyobyabwenge bitwikwa. Twagira inama Polisi ko ubutaha yajya ibitwikira mu nganda zifite uburyo bwagenwe bukwiye bwo gusohora umwotsi, kugira ngo irinde abaturage kugerwaho n’ingaruka zawo”.

“ Nk’uko mubizi, gutwika ibiyobyabwenge nka biriya by’ibyatsi bishobora gutera abantu indwara. Kimwe n’uko bigenda ku itabi rikagira ingaruka no ku muntu utarinyoye, ahubwo wegereye aho barinywera, umwotsi w’urumogi nawo utuma abantu bawegereye bagira ibibazo byo kumva batamerewe neza mu buryo butandukanye harimo nko kumva basinze, kumva bahita isereri, kuruka no kubona ibintu bidahari”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka