Thailand: Ifi yasimbukiye mu muhogo w’umurobyi bituma abagwa

Umugabo w’umurobyi wo mu gihugu cya Thailand yajyanywe kubagwa byihutirwa kugira ngo ifi yari yamwinjiye mu muhogo ivanwemo.

Iyo fi kugira ngo ijye mu muhogo w’uwo mugabo, yavuye mu mazi isimbukira mu kanwa ke ngo hakaba habuze gato ngo ahere umwuka kuko yahagamye mu muhogo we.

Umuntu wese ubyumvise abifata nk’ibintu bisekeje byumvikana nk’urwenya, gusa ibi byatangajwe n’ikinyamakuru cyo muri Thailand, aho ayo makuru yaje no gufatwa n’ibinyamakuru mpuzamahanga.

Uwo mugabo utatangajwe izina rye bivugwa ko yarobaga mu mugezi akoresheje icumu, nuko ubwo yari guhumeka afata akayaga, ifi yaje gusimbukira mu kanwa ke ubwo yari yayuye, yinjira mu muhogo nuko ihagamamo.

Iyi mpanuka idasanzwe yabaye taliki 22 Gicurasi mu Ntara ya Phatthalung, aho yari itwaye ubuzima bw’uyu murobyi.

Iyo fi ntoya yatumye uyu mugabo ahumeka mu buryo bugoranye, gusa yagize amahirwe kuko hari abamubonye hafi aho afata mu ijosi, nuko babona ko ashobora kuba afite ikibazo bamwihutana mu bitaro by’intara ya Phatthalung.

Itsinda ry’abaganga ryabashije gutabara ubuzima bw’uwo mugabo, aho bashoboye gukura iyo fi mu muhogo, igikorwa cyatwaye isaha. Uwo mugabo yaje koroherwa ndetse asezererwa mu bitaro.

Dr Sermsri yabwiye abanyamakuru ba Pathompanichrat ko ari gake ibintu nk’ibyo bishobora kuba, ati “Sinigeze mbona ibintu bimeze gutya mbere".

Dr Sermsri avuga ko abakozi b’ibitaro bakoze ibishoboka kugira ngo bagabanye ibyago byo kwangirika kw’ingingo z’umurwayi, ibyo byatumye bashobora kumutabara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka