Tanzania: Umuturage yikase ubugabo bimuviramo urupfu

Umuturage wo mu Mudugudu wa Itolwa , mu Karere ka Chemba mu Ntara ya Dodoma, umugabo witwaga Juma w’imyaka 34 y’amavuko, yapfuye nyuma yo kwikata igitsina (ubugabo).

Nk’uko byanditswe n’Ikinyamakuru Mwananchi cyandikirwa muri Tanzania, bivugwa ko Juma, ubu wamaze gupfa nyuma y’uko yikase ubugabo abyikoreye ubwe, yafashe uwo mwanzuro wo gukata ubugabo bwe, nyuma yo gukora impanuka akavunika umugongo ku buryo atari agishobora gukora imibonano mpuzabitsina.

Uwitwa Daudi Ally, Umuyobozi w’uwo Mudugudu Juma yari atuyemo, yavuze ko uwo Juma yapfuye tariki 22 Ugushyingo 2021, nyuma yo kugabanuka kw’amazi n’amaraso mu mubiri ku buryo bukabije. Nyakwigendera Juma apfuye asize umugore n’abana batatu.

Ku itariki 19 Ugushyingo 2021, Nyirarume wa Juma witwa Yasini Nkusa avuga ku by’uwo mwishywa we, yavuze ko Juma ibyo kwikata ubugabo yabikoze kuri uwo munsi, abikoreye iwe mu rugo, akaba ngo yarikase akoresheje urwembe.

Ubuzima bwa Juma bwatangiye kumera nabi cyane nyuma y’amasaha makeya yikase, kuko ibyo abaganga bageragezaga gukora byose ngo barokore ubuzima bwe ntacyo byatangaga.

Nk’uko Daudi Ally yakomeje abisobanura, impanuka y’imodoka yatumye Juma avunika umugongo bikamuviramo ubumuga bwanatumye afata umwanzuro wo kwishahura yabaye mu byumweru bibiri bishize, kandi ikintu nk’icyo ngo ni ubwa mbere kibayeho aho mu gace ka Itolwa.

Uwo muyobozi yaboneyeho umwanya wo gusaba abaturage kwirinda kujya bafata imyanzuro ikomeye ishyira ubuzima bwabo mu kaga.

Umuturanyi wa Juma witwa Maulidi Kijongo, yavuze ko yatangajwe cyane no kumva umwanzuro Juma yafashe, akavuga ko atagombye gukora ibyo yikoreye kuko ari byo byabaye intandaro y’urupfu rwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka