Tanzania: Umuturage yasabye imbabazi Abanya-Kenya mu izina ry’igihugu cye

Umuturage wa Tanzania witwa Juma Ibrahim, yasabye imbabazi Abanya-Kenya mu izina ry’igihugu cye nyuma y’amagambo mabi yavuzwe n’Abadepite bo mu nteko ishinga amategeko ya Tanzania yatumye abaturage benshi bambuka umupaka uhuza Kenya na Tanzania bagira uburakari, batangira gutuka abo badepite ndetse na Perezida wa Tanzania ku mbuga nkoranyambaga.

Juma Ibrahim, yifashishije videwo yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ku buryo bwihuse cyane, yavuze amagambo yo gusaba imbabazi Abanya-Kenya, avuga ko asaba imbabazi mu izina ry’igihugu cye, mu izina rya Perezida w’igihugu cye Samia Suluhu Hassan, ndetse no mu izina ry’Abadepite b’igihugu cye batanze ibitekerezo birimo amagambo mabi yibasira Abanya-Kenya.

Ayo magambo yavuzwe n’Abadepite ubwo bari mu nama mu Mujyi wa Dodoma, agaragaza ko Abanya-Kenya ari abantu badakunda umuco, kandi bafite ubwenge bucyeya n’ubuzima bwo mu mutwe butameze neza.

Bamwe muri abo Badepite ba Tanzania bavuze ko, “ Abanya-Kenya bakwirakwiza ingeso mbi muri Tanzania, kandi rwose Tanzania ntacyo ifite yakwigira ku Banya-Kenya”.

Abo Badepite bakomeje bashimangira ko Tanzania iteye imbere cyane kurusha Kenya. Umwe muri abo Badepite ba Tanzania we yahamije rwose ko Abanya-Kenya bafite ikibazo cy’imitekerereze itameze neza ndetse ko usanga banarwara indwara zihungabanya ubuzima bwo mu mutwe.

Aya magambo yazamuye impaka nyinshi cyane cyane mu bakoresha imbuga nkoranyambaga muri Kenya, ndetse akurura intambara y’amagambo yo mu buryo bw’ikoranabuhanga hagati y’abaturage b’ibyo bihugu byombi.

Uwo muturage wa Tanzania we rero yiyemeje kuzana ijwi ry’ituze asaba imbabazi agira ati, " Ku bavandimwe bacu ba Kenya, ni ukuri rwose muturi imbere mu bintu byinshi, harimo iby’ikoranabuhanga no gukoresha ‘Artificial Intelligence (AI)’. Rero ndashaka kubasaba imbabazi mu izina ry’igihugu na Perezida wacu tumubabarire”.

Ikinyamakuru Tuko cyo muri Kenya cyatangaje ko Juma yibukije Abatanzania bagenzi be umubano mwiza usanzwe urangwa hagati y’ibihugu byombi guhera mu mateka ya cyera.

Yakomeje agira ati, " Kandi ndasaba abayobozi bacu ba Tanzania, rwose mufite uburenganzira bwo kuganira mwisanzuye mu nteko ishinga amategeko, ariko gutuka Abanya-Kenya mu ruhame bigomba guhagarara.Abanya-Kenya bemerewe nabo gutanga ibitekerezo byabo, kandi mu gihe bakoze ibisa no kwihorera bashobora gutuma Perezida wacu yinjira mu mpaka zitari ngombwa. Ushobora kwibwira ngo urarinda Perezida ahubwo ukisanga urimo umukururira kujya mu byondo”.

Juma yavuze ko ibyo Abadepite ba Tanzania bamwe bakora mu nteko ishinga amageteko babinyujije mu mbwirwaruhame zabo ari ukutagira dipolomisi, kandi amagambo akomeye mabi bakoresha ari ibitekerezo byabo bwite bitandukanye n’iby’Abatanzania muri rusange, abasaba kureka izo mvugo zikurura ubwumvikane bucyeya mu baturage.

Juma kandi yanasobanuye ko gusaba imbabazi Abanya-Kenya muri ubwo buryo, ari ibitekerezo bye bwite, kubera ko atari umuvugizi wa Leta ya Tanzania, ahubwo ko ari umuturage wa Tanzania na Afurika y’u Burasizuba, ubona ko izo mvugo z’Abadepite b’igihugu cye zidakwiye kuko zikurura ibibazo mu baturanyi.

Yagize ati, " Simvugira Guverinoma, nta muntu wantumye. Njyewe ndi Umutanzania ukunda igihugu cye kandi nkaba n’umuturage wa Afurika y’u Burasirazuba. Bavandimwe Banya-Kenya, twe turi abaturanyi beza, ntidushaka gukomeza kubona Perezida wacu asuzugurwa ku mbuga nkoranyambaga, ku bantu twakoshereje, dusabye imbabazi. Rwose birangirire aha. Niba koko namwe muri abaturage ba Afurika y’u Burasirazuba, ndabasabye ngo mureke twubahe abayobozi bacu”.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka