Sweden: Supermarket zabonye uburyo bwo kwihanira abajura

Amaduka yo mu gace kitwa Sundsvall muri Suede yahisemo kujya yihanira abafashwe biba muri ayo maduka aho kubajyana kuri polisi.

Muri aka gace kitwa Sundsvall karimo amazu y’umucuruzi bwa supermarches nyinshi zikurikiranye zikaba zikunze kwibasirwa n’abajura bakunda kubiba cyane cyane muri weekend.

Ayo maduka yahawe izina rya DollarStore yahisemo kwishakira igihano ku bajura ariko bakajya babanza kubyumvikanaho n’abo benengengo.

Aho kugira ngo bajye bahamagara polisi buri kanya, ayo maduka yihanira abajura ifashe. Umujura ufashwe ahitishwamo igihano kimwe muri ibi bikurikira: gutanga amande angana n’amayero 150, kwirirwa umunsi wose ubafasha imirimo mu iduka ariko ufite icyapa cyanditseho ngo “ndi umujura nafashwe niba muri DollarStore”, kandi ibyo ukabikora ari muri weekend kuko aribwo haba haca abantu benshi, yakwanga kimwe muri ibi agashyikirizwa polisi.

Igitangaje ni uko abajura bose bafashwe nta n’umwe wemeye icyo gihano, ahanini ngo nukubera ko baba bazwi muri ako gace. Polisi ibajijwe kucyo ivuga kubijyanye n’icyo gihano, yatangaje ko ntacyo biyirebaho ko ari ubwumvikane hagati y’uwibye n’uwibwe, ko uwo bitanyuze ariwe uza kuyitabaza.

Aho hantu ngo haba ubujura bukabije cyane cyane ubukorwa n’abagore kuko kumasutiye (imyenda y’abagore y’imbere, soutiens-gorges) 60 aba acuruzwa byibura 20 yibwa. Bene akaboko karekare bagiye kuzajya bahasebera.

Ernest Karinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

izi insolites ni danger ariko iriya yo kwigisha gukora urukundo ahaaaa erneste courage

samur yanditse ku itariki ya: 4-12-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka