Suwede: Minisitiri w’Uburinganire yabaye ikiganiro kubera ikibazo agira cyo gutinya imineke
Minisitiri Paulina Brandberg ushinzwe uburinganire hagati y’abagabo n’abagore muri Suwede, agira ikibazo cyo gutinya imineke cyane (bananophobie) ku buryo adashobora kwitabira inama ahantu hari imineke cyangwa se ihahumura gusa.
Minisitiri Paulina ubwe, abinyujije ku rubuga rwa X mu 2020, yigeze kuvuga ko kugira icyo kibazo cyo gutinya imineke cyane, ari cyo kintu cya mbere ku Isi kibi (pire phobie du monde).
Muri iyi minsi icyo kibazo cya Minisitiri cyahindutse ikiganiro, bamwe batangarira ukuntu atinya imineke kuri urwo rwego rwo kuba yanarwara mu gihe abonye cyangwa ahumuriwe n’imineke nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bya The Guardian na Libération.
Ibinyamakuru byinshi byagarutse ku bisabwa muri gahunda y’ingendo z’uwo Minisitiri bitewe n’icyo kibazo agira gitangaje cyo kuba atinya imineke cyane, harimo ikinyamakuru Expressen cyo muri Suwede cyatangaje ko abakorera mu biro bya Minisitiri Paulina Brandberg bakora ibishoboka byose ku buryo nta kintu na kimwe kigirana isano n’umuneke kigera aho akorera uruzinduko cyangwa se inama, aho cyatangaje ko Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Suwede, Andreas Norlén, ngo yigeze kubaza niba hari icyo byaba bitwaye imineke ibaye yateguwe mu gitondo cy’umunsi baza kumwakiriraho.
Bamwe mu bumva icyo kibazo cya Minisitiri Pauline, ngo baragiseka, ariko noneho byiyongereye cyane nyuma yo kumenya ko urwego rushinzwe umutekano muri Guverinoma no mu nkiko, rwaje kugenzura niba aho Minisitiri Paulina yari agiye gufatira amafunguro, ‘hatekanye cyangwa se nta muneke n’ibifitanye isano nayo bihari’.
Mu kiganiro ikinyamakuru Expressen cyagiranye na Minisitiri Paulina Brandberg, yavuze ko ‘allergie’ agira imugora ariko yongeraho ko hari umuganga w’inzobere mu by’imitekerereze ya muntu, umukurikirana kuri icyo kibazo cyo ‘phobie’ afite.
Guverinoma ya Suwede ikora ibishoboka ngo ifashe uwo Minisitiri wayo w’uburinganire ufite ikibazo kidasanzwe, ikamurinda gukomeza gusekwa n’abantu.
Abinyujije ku rubuga rwa X Minisitiri w’imari wa Suwede, Elisabeth Svantesson, yagize ati, "Nk’uko bibaho ku bantu muri rusange, n’abanyapolitiki nabo bashobora kwisanga hari ibintu runaka batinya cyane buzima bwabo, bagiraho za ‘phobies’, bikabatera kumva batamerewe neza ndetse bafite ubwoba, bahangayitse. Niba bitabangamira akazi se, ubwo ibyo bijyanye n’inyungu rusange? Ubwo bikenewe gutangwaho ibisobanuro muri rubanda?”.
Naho Minisitiri w’intebe wa Suwede Ulf Kristersson, we yavuze ko, "Aba yumva bimubabaje cyane, kubona Minisitiri ukora cyane, yasuzuguwe n’abantu kubera ‘phobie’ agira, abantu bakamuseka”.
Ikinyamakuru Odditycentral cyatangaje ko hari bumwe mu butumwa bwa ‘email’ bwanditswe n’abakora mu biro bya Minisitiri Paulina, bandikira Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Suwede, muri Nzeri 2024, bagira bati, “Nta kintu gifitanye isano n’imineke kigomba kuba kiri mu cyumba cy’inama, kuko Minisitiri ayigiraho ‘allergy’ ikomeye’”.
Ubwo butumwa bukomeza bugira buti, “Tuzakora ku buryo inama igenda neza, ntahazabe harimo imineke, mu rwego rwo kubangabunga umutekano wa Minisitiri”.
Mu 2015, ku rubuga ‘Femme actuelle’ umuhanga mu by’imitekerereze y’abantu (psychologue) akaba n’umuganga, Michel Naudet yasobanuye ko ku bantu bamwe na bamwe, kubona imineke gusa, cyangwa kwisanga hafi y’ahari imineke, bibatera ibibazo bikomeye ku buryo bashobora kwisanga barimo kurira kubera agahinda, ubundi bakaba bagira isesemi nyinshi bakanaruka.
Ohereza igitekerezo
|