Sri Lanka: Yahishe telefone mu mubiri arafatwa
Umugororwa wo mu gihugu cya Sri Lanka yahishe terefoni mu mubiri (rectum) ayicishije mu kibuno, agamije kuyihisha abari baje gusaka, ariko ntibyamuhiriye kuko iyo telefone yasonnye bigatuma bimenyekana ko ayifite.
Uyu mugororwa w’imyaka 58 y’amavuko yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 kubera ubujura. Ibitaro by’i Korombo (Colombo) rero ngo ni byo byamukuyemo iyi terefone; nk’uko tubikesha igitangazamakuru lepoint.fr.

Umwe mu bakora muri ibi bitaro yagize ati “yari yahishe telefone mu mubiri, ku bw’amahirwe makeya isona mu gihe abasaka bari bageze aho afungiye, nuko bamenya ko yari yahishe telefone mu mubiri ayicishije mu kibuno.”
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|