South Africa: Umwana urwaye gusaza vuba yizihije isabukuru ari kumwe na President Zuma
Ibitangazamakuru byo muri Africa y’epfo bikomeje kwandika inkuru y’umukobwa utarufite icyizere cyo kurenza imyaka 14 kubera uburwayi budasanzwe bwitwa Pro-geria, butuma umuntu asaza vuba cyane.
Uyu mwana ngo yashyize agera ku nzozi yahoranye, zo kuzizihiza isabukuru y’amavuko ari kumwe na President Jacob Zuma
Ontlametse Phalatse ni umukobwa wo muri Africa y’Epfo ugiye kuzuza imyaka 18, nyamara akiri umwana, abaganga babwiye ababyeyi be ko adashobora kurenza imyaka 14 kubera ikibazo cy’uburwayi butuma umuntu asaza uko bwije uko bukeye.
Kimwe mu byifuzo bye bikomeye kwari uguhura na President Jacob Zuma mbere yo kuzuza imyaka 18.
Inzozi ze rero zabaye impamo kuko President w’Africa y’Epfo yamwakiriye mu biro bye kuwa gatatu mu murwa mukuru Pretoria, hasigaye iminsi ibiri gusa ngo yuzuze imyaka 18 kuri uyu wa gatandatu.
Ibiro bya President Zuma byakwirakwije amafoto ye bari kumwe bakeka umutsima wa kizungu wo kwizihiza isabukuru ya Ontlametse Phalatse wujuje imyaka 18.
President yamubwiye ko azanamufasha kugera ku nzozi ze zikurikira, zo kubakira nyina inzu binyuze mu muryango washinzwe na Jacob Zuma.
Kuba Ontlametse Phalatse abashije kugeza ku myaka 18, benshi babifata nk’igitangaza kuko abaganga bataribizeye ko ashobora kurenza imyaka 14 kubera uburwayi bita Progeria butuma umubiri we usaza wihuta cyane.
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
mubyukuri birakwiye kdi birashimishije kubona umwana nkuyu avugakana ikibazo nkicyi agakura kuburyo nabaganga bavugagako atazarenza imyaka 14 kugeza ubu afite 18 byiza cyane imana izamurinda turabikunze kbsa
Ibi ni ibigaragaza ko mumyaka iri imbere, umuntu azjya amara imyaka nk’iy’inkoko.,.
Uretse Kwishyira Mu Maboko Y’imana, Naho Ubundi Turi Mu minsi Yanyuma
Ahaa!!! biragoye pe!
ahubwo Imana
igire vuba itabare
abayo naho satani
akajije umurego.
ubwo burwayi burakomeye Imana nitabare tugeze muminsi yanyuma
Birababaje cyane.Ku isi hariho indwara nyinshi cyane.Ariko iyi ni ubwa mbere nyibona.Ibi byerekana ko dukeneye ubwami bw’imana dusoma muli Daniel 2:44.Ubwami bw’imana,ni ubutegetsi bw’imana buzaza bugahindura isi paradizo.Niyo mpamvu dusenga dusaba imana,ngo "Ubwami bwawe buze" (let your kingdom come).YESU niwe uzaza akayobora isi nshya (Ibyahishuwe 11:15).Muli iyo si,nta muntu uzongera kurwara.Byisomere muli Yesaya 33:24.Abafite ubumuga bose bazakira.Nabyo byisomere muli Yesaya 35:5,6.Mujye mufatana uburemere ubu buhanuzi.Nubwo byatinze kuba,bizaba kuko imana itajya ibeshya (Tito 1:2).
yihangane kuko birababaje
birababaje pe ku myaka 18