Slovenia: Umugore wikuyeho ikiganza ashaka amafaranga yahamijwe icyaha cy’uburiganya

Mu gihugu cya Slovenia, umugore yahamijwe icyaha cy’uburiganya nyuma y’uko urukiko rusanze yariciye ikiganza kugira ngo ahabwe amafaranga y’ubwishingizi.

Uyu mugore w’imyaka 22 witwa Julija Adlesic yatahuweho kuba yarafashe ubwishingizi butanu butandukanye mu gihe cy’umwaka umwe wabanjirije uko guca ikiganza cye.

Iyo Adlesic adahamwa n’icyaha cy’uburiganya yari afite amahirwe yo guhabwa amafaranga y’indishyi agera kuri miliyoni imwe y’amapound ni ukuvuga asaga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.

Mu gihe Adlesic yavugaga ko ikiganza cye cyacitse mu gihe yari arimo gukata amashami y’ibiti, urukiko rwo mu murwa mukuru wa Slovenia, Ljubljana, rwasanze ahubwo yaragiciye ku bushake abifashijwemo n’umukunzi we ndetse n’abagize umuryango we.

Mu mwaka wa 2019 nibwo Adlesic na bamwe mu bagize umuryango we batawe muri yombi nyuma y’uko bagiye kwa muganga, uyu mugore nta kiganza afite.

Urukiko rwasanze baragiye kwa muganga kumuvuza ariko ikiganza bakagisiga inyuma ku bushake, kuko batashakaga ko abaganga bongera kukimuteraho. Ku bw’amahirwe (cyangwa se ibyago kuri Adlesic) abashinzwe ubutabazi babashije kubona icyo kiganza hakiri kare, barongera bagitera ku kuboko kwe.

Ubushinjacyaha buvuga ko umukunzi wa Adlesic yari yaranakoze ubushakashatsi kuri internet kugira ngo asobanukirwe n’imikorere y’ibiganza by’ibikorano mu minsi yabanjirije igikorwa, ari na ho bahera bavuga ko ibyo uwo mugore yakoze byari ku bushake, n’ubwo we akomeza kubihakana.

Inkuru dukesha BBC ivuga ko iyo umugambi wabo ugerwaho bari buhabwe amapound agera ku bihumbi 500, ku nshuro ya mbere, ubundi asigaye bakazajya bayahabwa buri kwezi.

Adlesic ashobora gufungwa imyaka ibiri, mu gihe umukunzi we yakatiwe gufungwa imyaka itatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Birababaje cyane uyu mugore n’ugukunda amafaranga gusa kugeza ubwo yiyambura urugingo rw’umubiri we!!! Abanyamakuru ba K.T. Turabashimira kuko ntankuru ibihisha kd amakuru yanyu aba acukumbuye

Justin yanditse ku itariki ya: 13-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka