Sina Gerard atunze indogobe zatojwe kumva ikinyarwanda (Video)
Sina Gerard ni umushoramali umenyerewe mu bucuruzi bw’ibiribwa n’ibinyobwa bitandukanye birimo imitobe, urwagwa, amandazi ibisuguti n’ibindi.
Afite n’ ubworozi bw’amatungo atandukanye arimo inka, inkoko, ingurube, n’imbwa. Muri aya matungo hiyongeraho Indogobe zifasha mu kazi gatandukanye .

Benimana Athanase ushinzwe izi ndogobe, avuga ko zififite umwihariko wo kumvira amabwiriza uzishinzwe azihaye, aho ahamya ko zumva neza Ikinyarwanda, kuko ibyo azibwiye zihita zibyubahiriza zitazuyaje.
Yagize ati” Izi ndogobe zifite ubushobozi bwo kumva neza ibyo umuntu azitegetse gukora, kandi iyo uzitegetse ikintu zihita zicyubahiriza.
Tuzifashisha mu kwikorera Ubwatsi ndetse no kuvoma, ariko iyo uzibwiye kwihuta zirabikora, wazisaba guhagararara zikabikora wazisaba kujya kumurongo zikabikora.”

Sina Gerard utunze izi ndogobe nawe atangaza ko bidatangaje kuba indogobe ze zumva neza ibyo bazitegetse, akavuga ko indogobe ururimi rwose uzitoje kumva n’ubwo bifata igihe birangira zirwumva neza, kuburyo icyo uzitegetse gukora zicyumva zikagikora.
Reba Video izi ndogobe zihabwa amabwiriza zikayakurikiza
Ohereza igitekerezo
|
Mubyukuri sinarinzi ko no murwanda hari abantu batunze indogobe kdi zitanga umusaruro bene kariya kageni. Yewe ibya SINA GERARD ndabona ari udushya gusa.Gusa courrage
ahubwo ni yorore ni ifarashi zo gutemberaho
ese uwo isina ni umugabo cy ni umugore
Biratangaje Kbx
ubuse zirabishobora ariko nzagenda nzivugishe siziba itare kumpinga
AZOROZE ABANYACARO BYADUFASHA