Sierra Leone: Minisitiri w’umugabo yitabiriye inama ahetse umwana mu mugongo
Ifoto yashyizwe kuri Twitter y’umugabo uhetse umwana w’amezi 10 mu mugongo, mu gihe yitabiraga n’inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga (video-conference) , yabanje kugaragara nk’aho nyirayo yashatse kunezeza abantu muri ibi bihe bari mu ngo kubera Coronavirus.

Ariko bitewe n’uko uyu mugabo washyize ifoto ye kuri Twitter ari Minisitiri w’Uburezi muri Sierra Leone, byatumye ibiganiro bivugwa ku ifoto ye bihindura isura, biza byibanda ku kamaro k’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango.
Minisitiri David Moinina Sengeh ubwe, yanditse amagambo aherekeza ifoto ye avuga ko yashatse kubera abandi bagabo urugero rwiza.
Mu kiganiro yagiranye na BBC News, avuga ko bidakunze kubaho kubona umugabo uhetse umwana mu gihugu cyabo.
Dr. Sengeh yongeyeho ko iyi foto iyo iza kuba iy’umugore we nta gitangaza cyari kuba kirimo, ati : « Kuba abagore baheka abana ni ibintu bisanzwe rwose ku buryo ntawakwirirwa abitindaho. Ubu iyo biza kuba ari umugore wanjye witabiriye inama ahetse umwana, ifoto ye ntiyari kuvugwaho cyane kuri Twitter ».
Minisitiri Sengeh avuga ko ubwo iyi nama yatangiraga yari mu gikoni arimo kugaburira umwana we, abonye ko atangiye gusinzira nibwo yiyemeje kumuheka kugira ngo abashe gukomeza gukurikira inama.
Akomeza avuga ko iyi foto ye ituma n’abandi bagabo bagenzi be bitekerezaho bakumva ko bakwiye kugira uruhare mu kwita ku bana babo, ntibabiharire abagore gusa.
Abantu benshi barimo n’abayobozi mu gusubiza ubutumwa bwe kuri Twitter, bamushimye bavuga ko ari umubyeyi w’icyitegererezo.
Ikigega cy’Umuryango w’Abibumbye cyita ku Baturage (FNUAP), mu bushakashatsi cyakoze, cyemeza ko muri Sierra Leonne, mu byiciro byose by’abaturage, hakomeje kugaragara ubusumbane hagati y’abagabo n’abagore ndetse n’ikandamizwa rikorerwa abagore n’abakobwa.
Hashize ukwezi kumwe Dr.Sengeh agize uruhare mu ikurwaho ry’itegeko ribuza umukobwa utwite gukomeza kwiga.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|