Sierra Leone: Minisitiri w’umugabo yitabiriye inama ahetse umwana mu mugongo

Ifoto yashyizwe kuri Twitter y’umugabo uhetse umwana w’amezi 10 mu mugongo, mu gihe yitabiraga n’inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga (video-conference) , yabanje kugaragara nk’aho nyirayo yashatse kunezeza abantu muri ibi bihe bari mu ngo kubera Coronavirus.

Benshi batangajwe no kubona Minisitiri w'Umugabo ahetse umwana (Ifoto: AISSATOU BAH)
Benshi batangajwe no kubona Minisitiri w’Umugabo ahetse umwana (Ifoto: AISSATOU BAH)

Ariko bitewe n’uko uyu mugabo washyize ifoto ye kuri Twitter ari Minisitiri w’Uburezi muri Sierra Leone, byatumye ibiganiro bivugwa ku ifoto ye bihindura isura, biza byibanda ku kamaro k’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango.

Minisitiri David Moinina Sengeh ubwe, yanditse amagambo aherekeza ifoto ye avuga ko yashatse kubera abandi bagabo urugero rwiza.

Mu kiganiro yagiranye na BBC News, avuga ko bidakunze kubaho kubona umugabo uhetse umwana mu gihugu cyabo.

Dr. Sengeh yongeyeho ko iyi foto iyo iza kuba iy’umugore we nta gitangaza cyari kuba kirimo, ati : « Kuba abagore baheka abana ni ibintu bisanzwe rwose ku buryo ntawakwirirwa abitindaho. Ubu iyo biza kuba ari umugore wanjye witabiriye inama ahetse umwana, ifoto ye ntiyari kuvugwaho cyane kuri Twitter ».

Minisitiri Sengeh avuga ko ubwo iyi nama yatangiraga yari mu gikoni arimo kugaburira umwana we, abonye ko atangiye gusinzira nibwo yiyemeje kumuheka kugira ngo abashe gukomeza gukurikira inama.

Akomeza avuga ko iyi foto ye ituma n’abandi bagabo bagenzi be bitekerezaho bakumva ko bakwiye kugira uruhare mu kwita ku bana babo, ntibabiharire abagore gusa.

Abantu benshi barimo n’abayobozi mu gusubiza ubutumwa bwe kuri Twitter, bamushimye bavuga ko ari umubyeyi w’icyitegererezo.

Ikigega cy’Umuryango w’Abibumbye cyita ku Baturage (FNUAP), mu bushakashatsi cyakoze, cyemeza ko muri Sierra Leonne, mu byiciro byose by’abaturage, hakomeje kugaragara ubusumbane hagati y’abagabo n’abagore ndetse n’ikandamizwa rikorerwa abagore n’abakobwa.

Hashize ukwezi kumwe Dr.Sengeh agize uruhare mu ikurwaho ry’itegeko ribuza umukobwa utwite gukomeza kwiga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka