Saint Valentin: Abasilibateri bagenewe ibihembo

Mu rwego rwo kubafasha kwizihiza umunsi w’abakundana witiriwe Mutagatifu Valentin, abasilibateri muri imwe muri komine zo muri Philippines, bahawe ibihembo bijyanye n’amasaha y’umurengera bakoze, hagamijwe kubereka ko hari umuntu ubakunda.

Nk’uko Meya Matt Florido w’iyo komini yabitangaruje AFP, abakozi b’abasilibateri babumazemo imyaka itanu, bahawe ibihembo bihwanye n’umushahara w’iminsi itatu. Hari n’abandi bahawe umunsi umwe w’ikirihuko wishyurwa (congé payé).

Mu ijambo rye rihumuriza aba basilibateri, Matt yavuze ko ababumazemo imyaka yose bamaze bavutse, bahabwa ama pesos 28.000 pesos (475 euros).

Yavuze ko bitewe n’uko aba bakozi batagira inshingano nyinshi mu rugo, uko bakenewe mu kazi baboneka aho abubatse ingo babuze, bityo ko azirikana umuhate wabo.

Mu bakozi 289, 37 nibo bahawe ibi bihembo nyuma yo gusuzuma neza niba koko ari abaselibateri.

Byemejwe n’iperereza ryakozwe hasubizwa ibibazo bijyanye n’igihe bamaze bibana, igihe batandukaniye n’abakunzi babo n’impamvu yateye uko gutandukana, nk’uko Florido yakomeje abitangariza AFP.

Ibi bihembo byateguriwe abasilibateri muri Filippine, byatanzwe mu ijoro ryo kwizihiza umunsi w’abakundana, ku wa 14 Gashyantare 2023, binashyushywa n’imikino ijyanye no kubashishikariza gushaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka