Ruyenzi: Yanyweye uducupa 13 tw’inzoga yitwa African Gin bucya yapfuye
Umusore witwa Iyamuremye bakundaga kwita “Kagina” basanze yapfiriye mu icumbi yari atuyemo mu mudugudu wa Rubumba, mu murenge wa Runda, nyuma y’aho ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 23/02/2012, yari yanyweye uducupa 13 twa African Gin ku ntego.
Amakuru atangwa n’abo bari kumwe kuri uwo mugoroba, avuga ko yari yateze na mugenzi we witwa Baptiste kumara uducupa 14 akamuha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu, ariko akaza kunanirwa na kamwe kari gasigaye.
Ubuyobozi bwa Polisi mu karere ka Kamonyi, butangaza ko umurambo w’uwo musore wajyanywe mu Bitaro bya Polisi byo ku Kacyiru kugira ngo bemeze icyaba cyamwishe.
Naho uwo Baptiste wari wamutegeye, we ntarabonerwa irengero kugira ngo akurikiranwe.
Iyamuremye wari ufite imyaka 26 y’amavuko wakomoka mu Karere ka Gakenke, mu ntara y’Amajyaruguru, yakoraga akazi ko kotsa inyama mu byokezo byo ku Ruyenzi.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
HAHAHA INDANINI YISHENYIRAYO KUMVAUMUNTU ABURAUBUZIMA BWEKUBERA GITANUNAHOUWO WAMUTEGEYE.NAWEYABIKOZE.ATAZIKO ARIBUBEHO NAKURIKIRANWE
Uwamutegeye amafaranga, agombe ahanwe kuko ntaho ataniye numugambanyi. Ashobore kuba yamufatanyije nubukene n’icyaka yarafitiy’agasembuye. Aaah! Ngo karim’ibanga da.